skol
fortebet

Idubu riherutse gukomeretsa bikabije umwana na se ryakatiwe igihano cy’urupfu

Yanditswe: Wednesday 01, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Idubu ryo mu gihugu cy’Ubutaliyani riherutse gukomeretsa bikabije umugabo witwa Fabio Misseroni, w’imyaka 59 n’umuhungu we witwa Christian Misseroni w’imyaka 28,riri guhigwa bukware kugira ngo ryicwe.

Sponsored Ad

Iri dubu ryateye aba bombi ubwo barimo gukora siporo yo kurira imisozi rirabarya kugeza bamugaye.

Aba bombi barimo kuzamuka umusozi wa Mount Peller ahitwa Trentino hanyuma iri dubu ribahukamo rirabarya bombi bavunika ingingo.

Iri dubu ryariye ukuguru k’uyu mwana hanyuma se ahita arisimbukira ku mugongo agundagurana naryo kugira ngo atabare umwana we ahunge.

Ibi byahise birakaza iyi nyamaswa y’inkazi niko guhita icagagura akaguru k’uyu mugabo mu bice 3.

Mu rwego rwo gutabara se,Christian yavugije induru ndetse akoma amashyi hanyuma iyi nyamaswa irahunga ariko bombi yabasigiye ubumuga.

Nyuma y’iki gitero,Guverineri wa Trentino witwa Maurizio Fugatti yasinye urwandiko rwemerera abahigi gushaka iyi dubu bayibona bakayica.

Ikigo cyo mu Butaliyani cyita ku bidukikije n’inyamaswa cyategetse ko izi nyamaswa z’idubu zagabanywa kubera ukuntu zikomeje kwica abantu.

Aba bayobozi bari guhiga iyi nyamaswa bagendeye kuri DNA zayo ndetse no ku bwoya bw’umuhondo bwayo bwasigaye mu bikomere yateye aba bantu 2.

Abayobozi bo muri aka gace nabo bavuga ko amadubu akwiriye guhigwa bukware akicwa kubera kwica abantu gusa abarengera inyamaswa bavuze ko abahigi baba bitonze kwica iyi dubu hakabanza kumenywa niba ariyo koko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa