skol
fortebet

Ifoto umupadiri yifotoranyije na nyina w’ umuyisilamukazi iri kuvugwaho cyane

author-image

Yanditswe na: Nsanzimana Ernest
Kuwa: Saturday 23, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Umupadiri gatolika wo muri Sierra Leone ifoto yifotoranyije na nyina w’ umuhezaguni mu idini ya islam irimo gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga nubwo mu bisanzwe bidatangaje ko umwana yifotoranya na nyina kabone nubwo baba badahuje imyemerere y’ idini.

Iyi foto yakwirakwijwe bwa mbere n’ umuntu ukoresha amazina ‘Mohamed Sidie Sheriff’ kuri facebook ubwo abayisirilamu bizihizaga umunsi usoza igisibo cya Ramadhan.

Uyu muntu yavuze ko uyu mupadiri na nyina bahuriye mu mu rwarwa mukuru FreeTown hari hashize iminsi batabonana, ngo bahuye ku munsi mukuru wa Eid al Fitr batari baherukanye, uwo munsi baratahana baranifotoza nk’ abantu bari badaherukanye.

Mohamed Sidie Sheriff yavuze ko uyu mubyeyi ari umuyisilamukazi ntayegayezwa.

Umwe mu babonye iyi foto bakayivugaho yavuze ko bishimishije kuba uyu mupadiri utaratangajwe amazina ahura na nyina bagahuza urugwiro nubwo badahuje imyemerere yongeraho ko n’ ubundi Imana ari imwe abifuriza kuramba no kuzajya mu ijuru bombi.

Yagize ati “ Ndishimye cyane ku bwanyu. Imana rurema ibahe kuramba mbere y’ uko mugera muri paradizo”.

Ibitekerezo

  • mwakoresheje ijambo ubuhezanguni muzabikozore kuko mutazi icyorisobanuye

    Umuhezanguni??????????????? Ubuhezanguni bisobanuye ikintu kidafitanye isano na mba no kuba umuislam.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa