Ikimasa cyo muri Bangladesh bivugwa ko gisa na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump gikomeje kuvugisha abantu ku mbuga nkoranyambaga.
Nyiri urwuri iki kimasa kibarizwamo witwa Ziauddin Mridha, yavuze ko yaguze iki kimasa mu mezi 10 ashize mu isoko ry’amatungo ryo muri Bangladesh.
Ati “Murumuna wanjye mu buryo busa no gushyenga yacyise Donald Trump, nyuma yo kubona igisa n’umusatsi gifite ku mutwe.”
Kimwe mu byo abantu bagenderaho bavuga ko iki kimasa gisa na Trump ni ubwoya bumeze nk’umusatsi gifite ku mutwe, ndetse ufite imiterere ijya gusa neza n’uburyo Trump yiyogosheshamo.
Ziauddin Mridha yavuze ko nyuma y’uko amashusho y’ikimasa cye atangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yatangiye kwakira umubare munini w’abantu bashaka kugisura.
Umwe mu basanzwe mu rwuri yagiye gusura iki kimasa, yabwiye ikinyamakuru Prothom Alo ko gisa neza Trump.
Ati “Ubwo nabonaga ifoto yacyo kuri Facebook, nahise mbona ko gisa na Trump, ndetse n’umusatsi gifite ni nk’uwa Perezida neza.”
Yakomeje avuga ko ariko ku rundi ruhande ugereranyije Trump, iki kimasa cyitonda.
Ati “Ariko iki kimasa cyo kiritonda cyane, ibintu bigitandukanya na Trump.”
Uretse Perezida Trump, muri uru rwuri hari indi nka bivugwa ko isa na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu.





Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *