skol
fortebet

Ikimasa kinini cyane cyabonetse muri Australia

Yanditswe: Thursday 29, Nov 2018

Sponsored Ad

Iki kimasa kitwa Knickers kiba kigaragara ko gisumba izindi nka ziri kurisha hamwe nacyo, mu cyaro cyo mu burengerazuba bwa Australia. Iki kimasa cy’imyaka irindwi y’amavuko, gipima ibiro 1400 kikagira n’uburebure bwa metero imwe na santimetero 94. Byemezwa ko ari cyo cya mbere mu bunini mu nka zibarirwa muri za miliyoni ziri muri Australia.

Sponsored Ad

Ubwo Geoff Pearson, nyir’iki kimasa, yageragezaga kukigurisha muri cyamunara mu kwezi gushize kwa cumi, amabagiro yavuze ko atakikorereza kukibaga - nuko kirokoka kubagwa gityo.

Ubu rero kigiye kubaho kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwacyo mu rwuri rw’ahitwa Myalup, ruri kuri kilometero 136 mu majyepfo ya Perth, umurwa mukuru wa Australia y’uburengerazuba.

Bwana Pearson, avuga ko akomeje kwitaba telefone z’abanyamakuru bo muri Australia bashaka kumenya byinshi kuri iki kimasa cyo mu bwoko bwa Holstein Friesian, nyuma yaho igitangazamakuru cya leta ya Australia gikoreye inkuru ivuga kuri iki kimasa n’abatari bakizi bakakimenya.

Ikimasa kinini cyane cyabonetse muri Australia

Iki kimasa kitwa Knickers kiba kigaragara ko gisumba izindi nka ziri kurisha hamwe nacyo, mu cyaro cyo mu burengerazuba bwa Australia.
Iki kimasa cy’imyaka irindwi y’amavuko, gipima ibiro 1400 kikagira n’uburebure bwa metero imwe na santimetero 94. Byemezwa ko ari cyo cya mbere mu bunini mu nka zibarirwa muri za miliyoni ziri muri Australia.
Ubwo Geoff Pearson, nyir’iki kimasa, yageragezaga kukigurisha muri cyamunara mu kwezi gushize kwa cumi, amabagiro yavuze ko atakikorereza kukibaga - nuko kirokoka kubagwa gityo.

Ubu rero kigiye kubaho kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwacyo mu rwuri rw’ahitwa Myalup, ruri kuri kilometero 136 mu majyepfo ya Perth, umurwa mukuru wa Australia y’uburengerazuba.
Bwana Pearson, avuga ko akomeje kwitaba telefone z’abanyamakuru bo muri Australia bashaka kumenya byinshi kuri iki kimasa cyo mu bwoko bwa Holstein Friesian, nyuma yaho igitangazamakuru cya leta ya Australia gikoreye inkuru ivuga kuri iki kimasa n’abatari bakizi bakakimenya.

Bwana Pearson agira ati: "Ikimasa Knickers gikomeje kubaho".

Cyaguzwe bwa mbere nk’"umutoza" - ni ukuvuga ikimasa kiyobora izindi nka - ubwo cyari gifite amezi 12. Ibimasa nk’iki biba ari inkone.
Bwana Pearson yongeraho ko "iteka cyamye kiruta izindi nka, kizirutaho gato".
Uyu mworozi w’inka zigera hafi ku bihumbi 20, asanga iki kimasa gisigaje imyaka micye yo kubaho. Iki kimasa ni icyamamare mu zindi nka, zigikurikira zibarirwa mu magana muri urwo rwuri.

Nyinshi muri zo ni iz’ibihogo zo mu bwoko bwa wagyu, bigatuma icyo kimasa cy’ikibamba kirushaho kugaragara mu zindi nka kubera ibara ryacyo.
Nkuko bitangazwa n’igitabo gikubiyemo uduhigo two ku isi cya Guinness des records, ikimasa kirekire cyabayeho n’ikitwa Bellino, cyari gifite uburebure bwa metero 2.027 ubwo cyapimirwaga mu Butaliyani mu mwaka wa 2010.

"Ikimasa Knickers gikomeje kubaho".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa