Imbeba yakanze inzogera zitabaza zo mu muturirwa abakozi bawukoreramo bose bakwira imishwaro
Yanditswe: Tuesday 11, Sep 2018
Imbeba yahahamuye abakozi bo muri umwe mu miturirwa yo mu mujyi wa Washington muri USA,ubwo yakandaga ku nzogera zimenyesha ko inyubako ihiye (Fire alarm),maze benshi bakwirwa imishwaro barahunga.
Iyi mbeba yakoze ishyano yuririye ku byuma byari hafi y’iyi nzogera,irangije iyikandaho abantu imitima ibavamo,ubwoba burabataha biruka bagana hanze na kizimyamwoto iba irinjiye ije gutabara.
Abantu bahahamutse ubwo imbeba yakandaga ku nzogera itabaza yo mu muturirwa
Abashinzwe kuzimya umuriro batangiye kureba ahantu hari hatangiye gushya hatumye iyi nzogera ivuga,barashaka baraheba niko guhita batangira gushaka umuntu wahahamuye abantu bari muri iyi nyubako.
Aba bagabo bagerageje kureba mu mashusho yafashwe na cameras zo muri iyi nyubako babona n’imbeba yakoze amahano,baraseka baratembagara,niko gusubiza abantu mu kazi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *