skol
fortebet

Imbogo yacikiye mu mujyi ikomeretsa abantu yagiye ihura nabo

Yanditswe: Thursday 11, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ibihe biteye ubwoba byabaye mu Bushinwa ubwo imbogo yatorotse aho yabaga isekura umugore wari kuri scooter mbere yo gukomeretsa abandi barindwi yahuraga nabo mu mujyi.

Sponsored Ad

Amashusho y’inyamaswa yatorotse aho yabaga, yafatiwe mu mujyi wa Yulin mu ntara ya Guangxi, mu Bushinwa, ku ya 9 Ugushyingo.

Abantu barindwi bakomerekejwe n’iya nyamaswa yasekuraga abantu mu buryo buteye ubwoba mbere yuko abapolisi bayikikiza bakayirasa igapfa.

Hari videwo ya nyayo yerekana umugore utegereje ko umuvundo ugabanuka mu muhanda yicaye ku kamoto ke [scooter] hanyuma iyi nyamaswa imuturuka inyuma iramusekura imutura hasi.

Mu mashusho ya dashcam, uyu mugore yaterewe hejuru n’iyi nyamaswa maze ingofero ye irinda umutekano [casque] iraguruka igwa hasi, nawe yikubita hasi arakomereka cyane.

Inyamaswa yahise yiruka mu muhanda igenda ikubita abantu mu gihe aabandi bagerageje guhunga uko bashoboye.

Iyi mbogo yahise yinjira mu iduka hanyuma umugabo warikoragamo ajya kwihisha inyuma y’ibicuruzwa isohoka nta kintu yangije.

Polisi yavuze ko iyo nyamaswa yacitse ubwo bapakururaga ibiryo ku iduka riyegereye.

Igice cya nyuma cy’aya mashusho cyerekanye itsinda ryihariye ry’abapolisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda wa Yuzhou bazengurutse iyi nyamanswa n’imodoka barayirasa irapfa.Bahise bayikura mu muhanda.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa