Umugabo witwa Neily ukomoka muri Jamaica yahuye n’uruva gusenya ubwo yari arangaye ari kuganira n’umugore baturanye imbwa ye iraza imuruma igitsina cye bikomeye, ahita ajyanwa igitaraganya mu bitaro.
Iyi mbwa yari yasaze yasanze uyu mugabo ari kuganira na nyirabuja mu gace kitwa Stony Hill muri Jamaica ,ihita imuruma igitsina iracyangiza bikomeye byatumye ahita ajyanwa igitaraganya ku bitaro byitwa Stony Hill clinic.
Neily akigera kwa muganga,abaganga batangiye gupfuka igitsina cye ndetse bamuha ubufasha bwibanze gusa yishimiye ko iyi mbwa itarumye igitsina cye ngo igikureho nkuko yabitangarije ikinyamakuru The Weekend Star.
Yagize ati “imbwa yansanze aho nari mpagaze ndi kuganira a nyirabuja duturanye ihita yinjiza umunwa wayo mu ruzitiro, induma igitsina gusa ndashima Imana ko itagikuyeho n’uburibwe bwagabanutse.”
Iyi mbwa yari yatatse abandi bantu mbere y’uko iruma igitsina cy’uyu mugabo gusa bo ntiyabarumye ibitsina byabo nkuko yabigenje kuri uyu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *