skol
fortebet

Imbwa yishe umukecuru wayitoraguye ku muhanda yenda kwicwa n’inzara

Yanditswe: Tuesday 14, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukecuru yishwe n’imbwa yatoraguye ku muhanda igiye kwicwa n’inzara mu gihugu cya Espanye.
Madamu Anne Shields,Umwongerezakazi wahoze akazi gasanzwe muri Espagne, yise imbwa Choccy nyuma yo kuyijyana mu biruhuko bye i Macastre, hafi ya Valencia.
Umukobwa we yabwiye ikinyamakuru The Sun ko yashaka gukodeshereza Choccy akazu kamwe aho, ariko banyiraho bamubwira ko nta mwanya bafite.
Sarah w’imyaka 43 yagize ati: ’Yakundaga inyamaswa kandi ntiyashoboraga kwihanganira igitekerezo cyo kongera (...)

Sponsored Ad

Umukecuru yishwe n’imbwa yatoraguye ku muhanda igiye kwicwa n’inzara mu gihugu cya Espanye.

Madamu Anne Shields,Umwongerezakazi wahoze akazi gasanzwe muri Espagne, yise imbwa Choccy nyuma yo kuyijyana mu biruhuko bye i Macastre, hafi ya Valencia.

Umukobwa we yabwiye ikinyamakuru The Sun ko yashaka gukodeshereza Choccy akazu kamwe aho, ariko banyiraho bamubwira ko nta mwanya bafite.

Sarah w’imyaka 43 yagize ati: ’Yakundaga inyamaswa kandi ntiyashoboraga kwihanganira igitekerezo cyo kongera guta Choccy mu muhanda.’

Madamu Shields yahisemo kwita kuri iyi mbwa yazimiye kugeza igihe ayiboneye aho kuba ariko Choccy yaramuhindukiriye iramwica.

Abaturanyi bamenyesheje abapolisi nyuma yo kumva induru ziva mu rugo rw’uyu mukecuru, bahageze basanga uyu mukecuru wahoze acunga umutekano afite ibikomere biteye ubwoba ku mutwe no ku kuboko.

Abapolisi barashe iyi mbwa kugira ngo babashe gukiza uyu mukecuru.

Yahise ajyanwa mu bitaro, ariko bukeye arapfa.

Sarah ukomoka muri Preston yongeyeho ati: ’Ni inzozi mbi.’ ’Yagumanye nayo hanyuma ibi biraba.’

Izi mbwa zitwa "pitbull" ni ubwoko bubujijwe gutunga mu Bwongereza, ariko birashobora kuzitunga muri Espagne ufite uruhushya kuko ’zishobora guteza akaga’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa