Imfungwa yagaragaye iri kugenda mu muhanda yatewe icyuma kinini mu mutwe [AMAFOTO]
Yanditswe: Wednesday 30, May 2018
Imfungwa yitwa Pedro Ferreira y’imyaka 34 ikomoka muri Brazil,yatunguye benshi mu bayibonye, ubwo yijyanaga kwa muganga icyuma yatewe na mugenzi wayo gishinze mu mutwe nta kibazo afite.
Uyu mugabo yafashwe amashusho n’abagenzi ubwo yanyuraga mu nzira nyabagendwa ajyanwe kwa muganga n’abapolisi,mu mutwe we hashinze icyuma kinini yatewe n’indi mfungwa mugenzi we bari bashwanye.
Ubwo iyi mfungwa yageraga mu bitaro bya Restoration ,yabazwe akurwamo iki cyuma n’inzobera z’abaganga,aho kumubaga byatwaye amasaha 5 yose.
Ferreira wafunzwe mu mwaka wa 2004 azira kwiba akoresheje intwaro,yarwanye n’indi mfungwa bari kumwe muri gereza ya Professor Barreto Campelo iherereye ku kirwa cyitwa Itamaracá,imwihoreraho imutera icyuma mu mutwe.
Uyu mugabo yabwiye polisi ko uwamuteye icyuma ari umusore witwa Antonio da Silva w’imyaka 27,gusa yirinda kuvuga icyo bapfuye.
Yagize ati “Nabwiwe kwinjira mu cyumba Antonio na mugenzi wanjye twari dufunganwe,ngezemo yahise antera icyuma mu mutwe.
Uyu Ferreira yasabwe kugenda mu modoka ya polisi kugira ngo agere ku bitaro vuba ,gusa ntibyamukundiye kuko icyuma yatewe cyari kirekire ndetse cyakoraga ku gisenge cy’imodoka akababara,bituma anyura mu nzira nyabagendwa abagenzi bagenda bamufotora ndetse bamufata n’amashusho.
Nyuma yo kwitabwaho n’abaganga,iyi mfungwa yakize iki gikomere cyo mu mutwe yatewe n’imfungwa bari bafunganywe ndetse biravugwa ko ubuzima bwayo bumeze neza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *