skol
fortebet

Imodoka ya Apotre Mutabazi yabaye igitaramo kuri Twitter

Yanditswe: Thursday 12, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Apotre Mutabazi Kabalira umaze Iminsi atanga ibitekerezo ku mbugankoranyambaga, yatumye benshi bakoresha twitter bamuvugaho nyuma yo kugaragaza imodoka bivugwa ko ariye yatobowe n’abantu atamenye, bivugwa ko uburyo yakunze kwigaragaza nk’umuntu utunze agatubutse atagakwiye kugenda mu modoka nk’iyo ishaje .
Aprôtre Mutabazi yasangije ubutumwa abamukurikira kuri twitter yatangaje ko hari umugizi wa nabi waje iwe mu ijoro agatobora imodoka ye.
Umuntu waje nijoro iwanjye agatobora ipine (...)

Sponsored Ad

Apotre Mutabazi Kabalira umaze Iminsi atanga ibitekerezo ku mbugankoranyambaga, yatumye benshi bakoresha twitter bamuvugaho nyuma yo kugaragaza imodoka bivugwa ko ariye yatobowe n’abantu atamenye, bivugwa ko uburyo yakunze kwigaragaza nk’umuntu utunze agatubutse atagakwiye kugenda mu modoka nk’iyo ishaje .

Aprôtre Mutabazi yasangije ubutumwa abamukurikira kuri twitter yatangaje ko hari umugizi wa nabi waje iwe mu ijoro agatobora imodoka ye.

Yagize ati”Niba yashakaga ko menya ko azi aho ntuye ambwire mubwire n’icyumba ndaramo”.

Mu butumwa buherekejwe n’ifoto y’iyo modoka yatobowe ,uyu mugabo avuga ko ari umukozi w’Imana ,yakomeje avuga ko adatewe ubwoba n’uyu mugizi wa nabi kabone nubwo yaba ashaka kumwica.

Ati”Nuvuka sindatinya urupfu ,rwimwe nigeze kurusimbuka ndaruzi”.

Yavuze ko nk’umuntu nkawe ufite ibitekerezo bikomeye atajya apfa ngo yibagirane kuko ibitekerezo bye bisigara ndetse urupfu atari iherezo ahubwo ari intangiriro yo kwamamara kw’abantu bavua rikijyana.

Uyu mugabo wita umukozi w’Imana akunze kuragangwa n’udushya dutandukanye , yigeze kuvuga ijabo ryafashwe nko kwiheyemera,aho yavugaga ko abakristu bagomba gutura kandi bagatura amafaranga afatika.

Icyo gihe yavugaga yabivuze agira ati “Utudolari 100 akumva ko ari menshi yibeshya kuko njye n’abashumba bagenzi banjye iyo tugiye muri Marriot tukanywa icyayi nyasigayo”.

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa n’ifoto igaragaza imodoka ya Apotre Mutabazi ,bavuze ko uburyo akunze kwigragaza nk’umuntu ukomeye ,atari akwiye kugenda mu modoka nk’iyi.

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa n’ifoto igaragaza imodoka ya Apotre Mutabazi ,bavuze ko uburyo akunze kwigragaza nk’umuntu ukomeye ,atari akwiye kugenda mu modoka nk’iyi.

Umunyamakurukazi Niwemwiza Anne Marie yagize ati « Pole ,ariko ukuntu ishaje n’uko isa ubwayi biteye ubwoba.Nta kuntu wakwigomwa icyayi cya Marriot maze ya madorari ukakoresha mu kinamba no kugura amapine mashya ?”.

Uwitwa Neza Marie Claire yagize ati”Ese ubu umuntu unywa icyayi cya 100$ Marriott agenda mu modoka isa ityo ishaje n’uwo mwanda nyibonana ko ari nawo wayitoboye uretse kubeshyera abantu”.

Paul Rusesha we agira ati” Imodoka yawe irashaje pe! Wasanga wakandagiye n’icupa ntubimenye kuko amapine yabaye ipasi neza neza. Za 100k ujya ubona waguramo udupina dushya gake gake mzee. Pole.”

Uwitwa Kinga Igihome nawe agira ati” Man uri ikibwa ndakubonye ntiwanatunze imdoka,imodoka urabyuka ugasanga yashizemo umwuka,iba yatobotse kare ariko umwuka ugashiramo gake gake ,ntawaza gutobora ipine,ari windshield byakumvikana cg mirrors but ipine,subya subya niwoye ayo,wishaka attention ugakabya”.

Ibitekerezo

  • None se ko yihenuraga ngo Bamporiki asubire gucukura imisarani, kandi mbona atunze ibisa n’amazirantoki,bazafatanya akazi? Gusa uwashaka yajya aca bugufi, ndakeka uko byagenda kose atanganya agaciro na Bamporiki n’aho yaba ari mabuso

    uyu mugabo ariyemera cyane nta nubwo ari umukozi w’Imana kuko uburyo yishyira hejuru ubwabyo ntibikwiye uwiyitirira KRISTO, cyereka niba ari indi Mana itari iyaremye isi n’ijuru.Namugira inama yo guca bugufi azamenyekanira ku mbuto yera ntabwo ari kubw’uko kwiywmwra afite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa