skol
fortebet

Imodoka yataye umuhanda yinjira mu bantu benshi barimo kurya ikomeretsa benshi

Yanditswe: Friday 01, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abantu umunani barimo uruhinja rw’amezi ane bakomeretse nyuma y’aho imodoka yari yakodeshejwe bivugwa ko yari itwawe na mukerarugendo w’Umwongereza yinjiye ku kabari karimo abantu benshi i Corralejo.

Sponsored Ad

Iyi mpanuka iteye ubwoba yabaye ubwo imodoka yataga umuhanda ikinjira mu bantu barimo kurya no kunywa hanze gato y’aka kabari ku kirwa cya Fuerteventura muri Espagne.

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byaho avuga ko iyi modoka yagendaga hafi 50-60mph ubwo yagonganaga aba bantu bari bicaye bari kurya no kunywa kuri Avenida Nuestra Señora del Carmen.

Iyi mpanuka yabaye ahagana mu ma saa 11h30 mu muhanda wari wuzuye abantu nyuma y’aho umushoferi ananiwe kuyobora imodoka.

Mu bantu umunani bakomeretse, batanu muri bo bakomeretse bikomeye.

Benshi bajyanywe mu ndege bajyanwa mu bitaro bya Las Palmas kuri Gran Canaria kubagwa byihutirwa.

Harimo umwana w’amezi ane, wakomeretse bikomeye ajyanwa mu bitaro by’abana.

El Mundo ivuga ko abagabo babiri, bafite imyaka 40 na 43, n’abagore babiri, 18 na 49, bagize ihungabana rikomeye.

Undi mwana, ufite imyaka 5, bivugwa ko yagize ihungabana, hamwe n’abagabo babiri, bafite imyaka 44 na 50, bajyanywe mu bitaro bibegereye.

Kugeza ubu, icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana kandi abashinzwe umutekano muri Espagne batangiye iperereza kuri iki kibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa