skol
fortebet

Impanga zisa cyane kurusha abandi bantu ku isi ziyemeje kubyarira umugabo umwe ku munsi umwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 15, Jun 2021

Sponsored Ad

Impanga zisa cyane kurusha abandi bantu ku isi, Anna na Lucy DeCinque ziyemeje kubyarira abana umunsi umwe ndetse zigaterwa inda n’umugabo umwe wamaze kuzambika impeta.

Sponsored Ad

Anna na Lucy DeCinque bakorera ibintu byose hamwe,bambara imyenda isa,bogera hamwe ndetse baryama ku buriri bumwe hamwe n’umukunzi wabo Ben.

Aba bakobwa bafashe umwanzuro wo kubyara hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwa IVF kugira ngo bazabyarire umunsi umwe abana basa.

Anna yavuze ko agomba kubanza kubikora hanyuma na Lucy agahita amukurikira.

Aba bakobwa bakomoka Australia bavuze ko baganiriye ku byerekeye gutwita bisanzwe bombi babona byazabagora niko gukoresha buriya buryo bwa IVF.

Anna yabwiye Today Show muri 2019 ati “Mama wacu yadusabye kubyara bisanzwe ariko njye nibajije uko twabigenza.”

Umukunzi w’izi mpanga Ben Byrne yambitse impeta zisa aba bakobwa b’impanga ubwo bari mu kiganiro kuri TV nyuma yo gutangira gukundana nabo muri 2012.

Uyu mugabo n’aba bakunzi be 2 bararanaga ku buriri bumwe ndetse nyina ubabyara nawe abana nabo.

Izi mpanga zigira ziti “Nitwe mpanga zagize amahirwe kurusha izindi zose ku isi.Dusangiye umugabo udukunda atitaye kubo turi bo.Ben n’intwari yacu.Niwe gikomangoma cyacu.”

Aba bagize ikibazo kuko igihugu cya Australia kitemerera abagabo gushaka abagore benshi bituma batakwemererwa gushyingiranwa.

Ben yabwiye itangazamakuru ati “Aha ntibadusezeranya tuzajya muri Malaysia, Indonesia, cyangwa muri Amerika."

Babajijwe ibyo kubyara,Anna yagize ati “Dufite umukunzi umwe kandi turarana ku buriri bumwe twese.Dukunda ibintu bimwe ariyo mpamvu twakunze umusore umwe.

Nindamuka ntwite na Lucy azahita atwita kuko n’imibiri yacu ikenera ibintu bimwe.Tuzatuma ibyo biba.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa