Impanga zitwara indege zatunguye se ku munsi wahariwe abapapa
Yanditswe: Tuesday 25, Jun 2024

Abapilote ba United Airlines , Jamil na Jalal Paul bakoze urugendo rwabo rwa mbere mu mwuga wabo bafatanyije,ubwo berekeza i New Jersey gutungura se, Gerald Paul.
Jalal yabwiye United Airlines mu magambo ye ati: "Nk’impanga, jye na murumuna wanjye twakoranye byinshi,uretse kuguruka dufatanyije gutwara indege muri United. Ntushobora kubona ibyo uvuga ku munsi nk’uyu! ”
Kubera gahunda zabo zihoraho zo gutwara indege, aba bavandimwe ntibakunze kubona umwanya wo gusura umujyi wabo wa Hackensack, muri Leta ya New Jersey, aho se n’abandi bagize umuryango baba.
Rero, bakoresheje neza umunsi mukuru wahariwe abapapa, bombi basabye se gusangira nabo ifunguro rya mu gitondo ku kibuga cyindege mpuzamahanga cya Newark Liberty ku cyumweru, ku munsi wari wuzuye udushya.
Aba bavandimwe b’impanga batunguye se ubabyara, Gerald, utarigeze agenda mu ndege y’ubucuruzi itwarwa n’abahungu be agira umunsi w’igitangaza,bamugurira itike y’urugendo kugira ngo abaherekeze mu rugendo rwabo bava i Newark berekeza i Miami.
Jamil yagize ati: “Twari tuzi ko dushaka gusura papa muri iyi weekend. Ntabwo twigeze dutekereza ko tuzashobora kumutwara. Uyu munsi wari umunsi udasanzwe kuri twese. ”’
Urugendo rwa Miami rwaranzwe cyane n’amarangamutima kuri izi mpanga, zagiye mu ndege bwa mbere muri iyi nzira hamwe na se zifite imyaka ine.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *