skol
fortebet

Impuguke mu ikoranabuhanga yapfuye hashize icyumweru itsindiye amasezerano ya miliyoni 125 z’amadolari

Yanditswe: Thursday 16, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Impuguke mu bijyanye n’ikoranabuhanga ikomoka muri Nijeriya, David Gbodi Odaibo yapfuye asinziriye, nyuma yiminsi 7 atsindiye amasezerano ya miliyoni 125 z’amadorali yahawe na guverinoma y’Amerika.

Sponsored Ad

Umuvandimwe we akaba n’umuyobozi mukuru wa Retina-AI Health Incorporation, Bwana Stephen Odaibo yavuze ku rupfu rwe mu nyandiko yasangijeabamukurikira kuri LinkedIn.

Sitefano yavuze ko umuvandimwe we yakingiwe kandi atari afite COVID-19,gusa ngo yari arwaye umutima kandi yapfuye afite imyaka 42. Yagaragaje ko urupfu rwe rwabashegeshe cyane.

Mbere y’urupfu rwe, David yari yakoze uburyo bufasha kuvumbura iterabwoba rishobora kubera ku bibuga by’indege kandi yari yatsindiye amasezerano ya miliyoni 125 z’amadorali yatanzwe na Minisiteri ishinzwe umutekano mu gihugu, atsinze amasosiyete atunze ama miliyari y’amadorari.

Yanditse ati: “Murumuna wanjye, David Gbodi Odaibo, yitabye Imana ejo. Umutima wanjye wacitse intege. Yarwaye umutima asinziriye. Yarakingiwe kandi nta covid yari afite. Njye nawe twari inshuti cyane. Yari afite imyaka 42 gusa.

David yari umugwaneza, yitonda, akeye kandi yicisha bugufi.

Yari afite impamyabumenyi ya PhD muri Computer Engineering kandi yari Kaggle Grandmaster, urwego rwo hejuru rw’ubuhanga bugezweho mu kwiga imashini. Yamfashije kuvumbura IA.

Uburyo yavumbuye mu gufasha guhagarika iterabwoba ku bibuga by’indege bwatumye atsindira amasezerano ya miliyoni 125 zamadorali y’ishami ry’umutekano mu gihugu mu cyumweru gishize. Ubuhanga bwe bwatsinze ubucuruzi bushyigikiwe na miliyari y’amadorari.

Imitima yacu yarakomeretse. Ababyeyi bacu, umugore we hamwe n’abana be babiri bato. Abavandimwe be 4. Turababaye cyane.

Jye na David twahuriraga cyanemu gushaka inyungu kandi akenshi twavuganaga amasaha menshi. Isano yacu yari idasanzwe kandi ifite agaciro. Twasozaga ibiganiro kuri telefone,tuvuga tuti "Ndagukunda.

Ushobora kurarana umubabaro,bugacya ibyishimo ari byose. Mpumurijwe nuko David ari kumwe n’Umwami n’Umukiza wacu Yesu Kristo. "

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa