Imyambarire y’umukobwa wa Madonna yatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga [AMAFOTO]
Yanditswe: Wednesday 12, Sep 2018
Umukobwa wa Madonna,Lourdes Leon yavugishije benshi amagambo kubera imyambarire igaragaza amabereye ndetse icikaguritse ku buryo budasanzwe yari yambaye mu birori bya New York Fashion Week.
Uyu mukobwa yatutswe ndetse yandagazwa na benshi kubera iyi myambarire itavuzweho rumwe ndetse benshi bemeje ko Madonna yabyaye umusimbura mwiza,cyane ko azwiho gukora ibikorwa by’urukozasoni ku karubanda ndetse no kwiyambika ubusa.
Lourdes Leon w’imyaka 21,yatangiye kuvugisha benshi hakiri kare aho bamwe bavuze ko nta kabuza azigana nyina kwambara ubusa mu ruhame ndetse no kwiyambika imyenda idahwitse.
Lourdes yatangiye kwinjira mu mwuga wo kumurika imideli hakiri kare ndetse ari mu banyamideli bakomeje kubaka izina aho akorana n’inzu ikomeye ya Stella McCartney.
Ibitekerezo
Ibi byose abantu basigaye bakora kandi bitabagaho kera,bijye bitwibutsa ko turi mu minsi y’imperuka.Ibintu bibi,abantu basigaye bavuga ko aribyo byiza.Imana yashyizeho umunsi w’imperuka,mbere yuko isi ihinduka paradizo.Kuli uwo munsi,imana izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa nkuko tubisoma muli Imigani 2:21,22.Nyuma y’ibyo, isi izahinduka paradizo,itegekwa na Yesu nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.Nguwo umuti rukumbi w’ibibazo byose dufite.Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo,shaka imana cyane.Ukore kugirango ubeho,ariko ubifatanye no gushaka imana kuko iyo wibera mu byisi gusa,imana igufata nk’umwanzi wayo nkuko Yakobo 4:4 havuga.