skol
Kigali

Indege yari itwaye abagenzi 122 yahiye iri guhaguruka Imana ikinga ukuboko

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 May 2022

Indege yari itwaye abagenzi 122 yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yari mu nzira yo guhaguruka.

Ku wa kane, tariki ya 12 Gicurasi,nibwo iyo ndege itwara abagenzi yagize iki kibazo, abagenzi 36 bajyanwa mu bitaro bafite ibikomere byoroheje nyuma y’iyi mpanuka yabereye ku kibuga cyo mu mujyi wa Chongqing mu Bushinwa.

Mu gihe cyo guhaguruka, iyi ndege ya Airbus A319 yatangiye guhindukira igana ibumoso kandi iri kugenda mu nzira ngo ihaguruke

Inkongi y’umuriro yibasiye ibumoso bw’indege, isigara ishobora kwangirika birenze gusanwa.

Ubuyobozi bw’indege z’Ubushinwa CAAC bwatangarije CNN International buti ""Nk’uko abatwara iyo ndege babitangaje, indege yahuye n’ikibazo kidasanzwe mu gihe cyo guhaguruka. Bahagaritse guhaguruka bakurikije amategeko.

Indege imaze kuva mu nzira, moteri yagonze hasi ifata umuriro ujya no hanze.

Yaba CAAC na Chongqing Airport bemeje ko ubu hakomeje gukorwa iperereza ku byateye iyo mpanuka.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umusore n’umukunzi we bashatse kwigana Jack na Rose muri TITANIC biviramo...

Umusore n’umukunzi we bashatse kwifotoza yiganye Jack na Rose bo muri filime...
20 May 2022 0

Sobanukirwa indimi 5 z’urukundo zihariye cyane kurusha izindi

Gutanga no kwakira urukundo bishobora gukorwa mu buryo butandukanye binyuze...
20 May 2022 0

Ntuzemere gushyingiranwa n’ umukunzi wawe nadasubiza ibi bibazo...

Mbere yo gushyingiranwa n’ umukunzi wawe uzamubaze ibi bibazo uzamenya...
19 May 2022 0

Umwana w’imyaka 11 yaciye agahigo ko kuroba ifi imurusha ibiro

Umwana witwa Callum Pettit yagarutsweho cyane mu binyamakuru ku isi anyuma...
19 May 2022 0

Yarohamye mu ruzi ubwo yageragezaga gutabara imbwa ye

Umukinnyi w’iteramakofe w’Umwongereza yarohamye mu gihe yagerageje gutabara...
18 May 2022 0

Umunya Ukraine yahishuye uko yarokotse by’igitangaza nyuma yo kuraswa...

Umugabo wo muri Ukraine yagize amahirwe adasanzwe yo kurokoka nyuma yo...
18 May 2022 0