skol
fortebet

Indonesia: Bagaburira imirambo bakanayinywesha itabi

Yanditswe: Saturday 31, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihugu Indonesia mu gace kitwa Toraja ko muri Sulawesi,abantu bamwe ntibashyingura ababo bapfuye ahubwo babambika imyenda bakabagumisha mu nzu bakajya babagaburira bakanabaha itabi.
Aba baturage ngo babika imibiri y’ababo bapfuye igihe kinini,bakayitaho nk’abantu bazima ndetse ngo imigenzo bakorera ababo bapfuye iba itangaje.
Aba baturage baha ibyumba iyi mirambo,bakayoza buri munsi bakanayisiga imiti ituma itabora bakanayambika imyenda.
Imibiri y’aba bantu bayitera imiti yitwa (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu Indonesia mu gace kitwa Toraja ko muri Sulawesi,abantu bamwe ntibashyingura ababo bapfuye ahubwo babambika imyenda bakabagumisha mu nzu bakajya babagaburira bakanabaha itabi.

Aba baturage ngo babika imibiri y’ababo bapfuye igihe kinini,bakayitaho nk’abantu bazima ndetse ngo imigenzo bakorera ababo bapfuye iba itangaje.

Aba baturage baha ibyumba iyi mirambo,bakayoza buri munsi bakanayisiga imiti ituma itabora bakanayambika imyenda.

Imibiri y’aba bantu bayitera imiti yitwa Formulin,iyirinda kubora kandi mu byumba ibamo ntabwo bazimya amatara.

Aba bantu bo mu gace ka Toraja bizera ko iyo ushyinguye umuntu agaruka kuguhemukira ariyo mpamvu bahitamo kudashyingura ababo ahubwo bakabagumisha mu mazu yabo ndetse bakanabambika imyenda ihenze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa