Indonesia: Hashyizweho igihano gikarishye ku bafashwe bari gusambana
Yanditswe: Tuesday 06, Dec 2022

Inteko ishingamategeko ya Indonesia kuri uyu wa kabiri yemeje itegeko mpanabyaha rishya rizahanisha igifungo kigeze ku mwaka umwe abasambanyi.
Iri tegeko riri mu rukurikirane rw’impinduka abanenga leta bavuga ko zihonyora ubwigenge bwa politike.
Iri tegeko rishya ntirishobora gutangira gukoreshwa mbere y’imyaka itatu, rikaba ririmo kandi no guhana utuka umukuru w’igihugu n’ugaragaza ibyiyumvo biciye ukubiri n’amarangamutima ya leta.
Amashyirahamwe mato yakoze imyigaragambyo imbere y’inteko (...)
Inteko ishingamategeko ya Indonesia kuri uyu wa kabiri yemeje itegeko mpanabyaha rishya rizahanisha igifungo kigeze ku mwaka umwe abasambanyi.
Iri tegeko riri mu rukurikirane rw’impinduka abanenga leta bavuga ko zihonyora ubwigenge bwa politike.
Iri tegeko rishya ntirishobora gutangira gukoreshwa mbere y’imyaka itatu, rikaba ririmo kandi no guhana utuka umukuru w’igihugu n’ugaragaza ibyiyumvo biciye ukubiri n’amarangamutima ya leta.
Amashyirahamwe mato yakoze imyigaragambyo imbere y’inteko ishinga amategeko mu murwa mukuru Jakarta ejo ku wa mbere.
Iri tegeko mpanabyaha – rizahana abanya-Indonesia n’abanyamahanga – ririmo amategeko atari make “yerekeye imyifatire” kandi rihana ababana badasezeranye bagahuza ibitsina.
Umukunzi cyangwa ababyeyi bashobora kumurega ku cyaha cyo gusambana.
Guca inyuma uwo mwashakanye nacyo kizaba icyaha gishobora gutuma abantu bafungwa.
Hagati aho, iri tegeko mpanabyaha rishya rirashyirwa no mu bindi bisata by’ubuzima bw’igihugu, amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu akavuga ko ari nko guhonyora uburenganzira butangwa n’ubutegetsi.
Ririmo kandi “ingingo ziteje akaga” zihonyora uburenganzira bw’abagore, abari muri wa mutwe w’abaryamana bahuje ibitsina n’abandi, nk’uko Elaine Pearson, uyoboye ishyirahamwe Human Rights Watch ku mugabane wa Aziya, abivuga.
Umugore witwa Pearson yabwiye BBC ati: "Iyi ni inzitizi ikomeye cyane ku gihugu kigerageza kwerekana ko kigendera ku matwara ya ki-Islam igendera kuri demokarasi”.
Umushakashatsi wo muri iryo shyirahamwe uri i Jakarta, Andreas Harsono, avuga ko hari amamiliyoni n’amamiliyoni y’ababanye muri Indonesia badafise impapuro zemeza ko bashakanye “cyane cyane mu basangwabutaka cyangwa aba-Islam mu duce twa kure” usanga bararongoranye babicishije mu idini.
Yabwiye BBC ati: "Aba bantu byumvikana ko bazaba barimo bica itegeko kuko kubana bishobora guhanishwa igifungo kugeza ku mezi atandatu”.
Yongerako y’uko ubushakashatsi bwakozwe mu Kigobe cy’Abarabu, ahasanzwe hari amategeko asa n’ayo yerekeye ibyo guhuza ibitsina, bwerekana ko abagore ari bo bahanwa bitewe n’aya mategeko agenga imyitwarire kurusha abagabo.
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *