Ingwe y’umukara ifite imiterere idasanzwe yavumbuwe muri Kenya [AMAFOTO]
Yanditswe: Wednesday 13, Feb 2019
Umwongereza witwa Will Burrard-Lucas uzobereye inyamaswa yavumbuye ingwe idasanzwe ifite ibara ry’umukara mu mashyamba yo mu gihugu cya Kenya.
Iyi ngwe y’igitangaza bivugwa ko yaherukaga ku isi mu myaka 100 ishize,yafotowe mu mashyamba yo muri Kenya n’uyu mugabo witwa Will Burrard-Lucas.
Uyu mugabo w’imyaka 35 yabonye iyi nyamaswa mu ishyamba ryitwa Laikipia mu gihugu cya Kenya mu masaha ya nijoro.
Iyi ngwe yari yarabuze ndetse abahanga mu byerekeye inyamaswa bagerageje kuyikorera ubushakashatsi ariko imyaka 100 yari ishize itarabasha kuboneka ndetse nta muntu wari warigeze ayifotora.
Uyu mwongereza yavuze ko gufotora iyi nyamaswa byari inzozi ze kuva akiri muto ariyo mpamvu yerekeje muri Kenya kuyihiga muri uku kwezi kwa mbere.






Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *