skol

Intare 2 zishe uzirinda zihita zitoroka aho zororerwaga

Yanditswe: Saturday 05, Feb 2022

featured-image

Kuri uyu wa mbere, ibitangazamakuru byo muri Iran byatangaje ko intare y’ingore yo muri pariki ya Irani yateye ikica umurinzi w’icyanya cy’inyamaswa yabagamo maze ihungana n’ingabo yayo mbere yuko zombi zombi zifatwa.
Umukozi wa pariki yabwiye ikinyamakuru IRIB ati: “Iyo ntare imaze imyaka itari mike muri pariki, yashoboye gukingura urugi rw’akazu yabagamo,irasohoka hanyuma itera umuzamu w’imyaka 40 wari umaze kuzana ibiryo byazo.”
Yavuze ko “izi nyamaswa zombi zashoboye gutoroka” ku (…)

Kuri uyu wa mbere, ibitangazamakuru byo muri Iran byatangaje ko intare y’ingore yo muri pariki ya Irani yateye ikica umurinzi w’icyanya cy’inyamaswa yabagamo maze ihungana n’ingabo yayo mbere yuko zombi zombi zifatwa.

Umukozi wa pariki yabwiye ikinyamakuru IRIB ati: “Iyo ntare imaze imyaka itari mike muri pariki, yashoboye gukingura urugi rw’akazu yabagamo,irasohoka hanyuma itera umuzamu w’imyaka 40 wari umaze kuzana ibiryo byazo.”

Yavuze ko “izi nyamaswa zombi zashoboye gutoroka” ku cyumweru ziva aho zabaga muri pariki yo mu mujyi wa Arak, intara ya Markazi, nko mu birometero 200 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Tehran.

Amir Hadi, guverineri w’intara,yabwiye ibiro ntaramakuru IRNA ati: "Nyuma y’ibyabaye, abashinzwe umutekano bafashe izo nyamaswa bazisubiza mu cyanya cyazo".

Yongeyeho ko “imbaraga zo gufata izo nyamaswa zombi zatanze umusaruro”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa