skol

Intare yariye umwana w’umukobwa isura ubwo yari yaje kureba imyiyereko yayo muri stade [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 29, Oct 2018

Intare yakuruye akana kari muri stade kaje kureba imyiyereko yayo n’abashinzwe kuyirinda ikarya isura,imbere y’imbaga y’abantu bari bayitabiriwe mu mujyi wa Krasnodar muri Russia.

Iyi ntare y’ingore yacitse umurinzi wayo ubwo bari muri stade mu myiyereko,ihita ikurura umwana w’umukobwa wari wicaye imbere yaje kwihera ijisho imwinjiza muri ring,imurya isura.

Uyu mwana w’imyaka 4 witwa Ksenia yarumwe bikomeye mu isura n’iyi ntare ahita ajyanwa kwa muganga igitaraganya gusa muganga uri kumuvura yavuze ko bigoye ko akira kuko yagize ibikomere bikomeye mu maso ndetse no mu gatuza.

Uyu mwana w’umukobwa yarimo azunguza ibendera,maze iyi ntare iba icitse umurinzi wayo bari kumwe muri ring,iramusumira iramurya muri iyi myiyereko yaberaga mu gace ka spenskoye village gaherereye muri Krasnodar.

Umuganga uri kuvura uyu mwana witwa Valentina Pavlova yavuze ko iyi ntare yarumye uyu mukobwa ku itama ndetse yatwaye n’ugutwi gusa ari kwitabwaho ndetse azakira.

Nyina w’uyu mwana niwe wakoze amakosa kuko yarekuye uyu mukobwa yerekeza hafi ya ring azunguza ibendera,birangira imukuruye iramurya.

Mu Burusiya hakunze kubera imyiyereko ihuruza abantu benshi aho abantu bazana inyamaswa z’inkazi bakazereka abantu muri ring bishyuye amafaranga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa