Intare yarumye ukuboko k’umusaza washatse kuyikoraho iri mu busitani zororerwamo [AMAFOTO]
Yanditswe: Friday 12, Apr 2019
Umusaza wo muri Afurika yahuye n’uruva gusenya ubwo yinjizaga ukuboko muri senyenge zikikije aho bororera intare,maze imwe y’ingore iragufata iramuruma hafi no ku guca Imana ikinga ukuboko.
Mu mashusho yakwirakwijwe n’abari kumwe n’uyu musaza,yagaragaje ari kwinjiza ukuboko muri izi senyenge ahamagara iyi ntare ati “Ngwino hano mukundwa.papa arashaka kugukoraho.”
Akimara kuvuga aya magambo intare y’ingore yamwegereye,ihita ifata ukuboko kwe irakuruma karahava,avuza induru,iramurekura yamwangije bikomeye.
Ibinyamakuru byo muri Afurika y’epfo byavuze ko uyu musaza yitwa Pieter Nortjé,akaba afite imyaka 55 y’amavuko.
Ababonye iri saganya riba,bavuze ko uyu musaza yari afite ibyishimo byinshi kubera ko yizihizaga isabukuru y’imyaka 10 yari amaranye n’umugore we Ilze ariyo mpamvu yamusohokanye kumwereka izi ntare ahitwa Tikwe River Lodge mu mujyi wa Bloemfontein.
Uyu mugore w’uyu musaza akimara kubona intare irumye uyu mugabo we yumvikanye avuza induru ati “Iramurumye,iramurumye.’
Ikinyamakuru News24 cyavuze ko uyu musaza arembye cyane ndetse ukuboko kwe bashobora kuguca kubera ko iyi ntare yamurumye kurangirika cyane.
ushinzwe kurinda aka gace izi ntare zibamo yavuze ko uyu musaza yagize amahirwe kuko iba yamuciye akaboko burundu iyo iza kuba ishonje.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *