skol
fortebet

Intare yarumye ukuboko umurinzi wayo warimo kuyikinisha [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 03, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo ukora akazi ko kurinda icyanya cyororerwamo inyamaswa mu gihugu cya Senegal witwa Abdoulaye Wade yahuye n’uruva gusenya intare iruma ukuboko kwe yari yanyujije mu ruzitiro ari gukina nayo.

Sponsored Ad

Uyu murinzi wakinishaga iyi ntare agamije gushimisha abashyitsi bari baje kuzireba,yahuye n’uruva gusenya ubwo yamufataga ukuboko ikamuruma akarwana yo kuyiyambura.

Ubwo iyi ntare yafataga ukuboko k’uyu murinzi yavugije induru,bitera ubwoba abashyitsi bari baje gusura iki cyanya niko gutangira kuyitera amabuye ngo imurekure.

Iyi ntare yarakaye iramuruma cyane kugeza ubwo ukuboko kwari kugiye gucika ndetse ngo yagucomoye mu mwanya wako.

Mbere y’uko iyi ntare irya uyu mugabo,amashusho yagaragaje yinjiza ukuboko mu ruzitiro akayikisha azamura intoki igasimbuka ishaka kuzifata nibwo yamugucakiye ukuboko ihita igufata iramuruma induru ayiha umunwa.

Amafoto yagaragaje urutare uyu mugabo yari ahagazeho muri iki cyanya rwuzuye amaraso yatewe n’igikomere cy’ukuboko iyi ntare yateye uyu mugabo.

Aya mashusho yahise anakwirakwizwa kuri You Tube,yatumye benshi bacika ururondogoro banenga uyu mugabo gukinisha intare.

Umwe yagize ati “Ntugakine n’intare isinziriye.”Undi yungamo ati “Yashakaga ikirori none yakibonye.”

Muri 2018,havuzwe inkuru ibabaje y’intare yakuruye akana kari muri stade kaje kureba imyiyereko yayo n’abashinzwe kuyirinda ikarya isura,imbere y’imbaga y’abantu bari bayitabiriwe mu mujyi wa Krasnodar muri Russia.

Iyi ntare y’ingore yacitse umurinzi wayo ubwo bari muri stade mu myiyereko,ihita ikurura umwana w’umukobwa wari wicaye imbere yaje kwihera ijisho imwinjiza mu kibuga yarimo,imurya isura.

Uyu mwana w’imyaka 4 witwaga Ksenia yarumwe bikomeye mu isura n’iyi ntare ahita ajyanwa kwa muganga igitaraganya gusa muganga uri kumuvura yavuze ko bigoye ko akira kuko yagize ibikomere bikomeye mu maso ndetse no mu gatuza.

Uyu mwana w’umukobwa yarimo azunguza ibendera,maze iyi ntare iba icitse umurinzi wayo bari kumwe mu kibuga,iramusumira iramurya.



Ibitekerezo

  • Ahaa eem uyumugabo ahaaa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa