Inzuki zateye abarimo gushyingura zihitana umwe abandi benshi barakomereka
Yanditswe: Monday 14, Aug 2023

Inzuki nyinshi cyane zateye abantu benshi bari bagiye gushyingura bituma umwe mu bagabo ahasiga ubuzima abandi bane barakomereka bagerageza guhunga.
Nyakwigendera Bondar Singh yari umwe mu bari baje gushyingura mu mudugudu witwa Kherwa wo mu ntara ya Madhya Pradesh.
Izi nzuki nyinshi ziraye muri aba bantu ziteza akavuyo byatumye bamwe bakomereka bari kugerageza guhunga ako gace.
Uretse uriya wapfuye,abandi bantu bane bakomeretse bikomeye bahita bajyanwa igitaraganya ku bitaro byo hafi bya Barwani,aho baherewe ubutabazi bwibanze.
Umuyobozi wa Polisi y’akarere,Kailash Chouhan,nawe yemeje ko Bwana Singh yaguye muri icyo gitero cy’inzuki.
Umwe mu barokotse icyo gitero yavuze ko abantu bari batuje bari mu migenzo yo gushyingura ubwo izo nzuki zabiraragamo zigaca igikuba.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *