Inkoko yaciwe umutwe imaze icyumweru igendagenda mu gace itarapfa
Yanditswe: Thursday 29, Mar 2018
Inkoko yatangaje abantu ubwo yacibwaga umutwe ikanga gupfa ndetse ikamara icyumweru cyose igenda mu gace kamwe muri Thailand .
Benshi batunguwe n’iyi nkoko yagaragaye mu gace kitwa Mueang Ratchaburi muri Thailand yaciwe umutwe ikamara icyumweru ikibasha kugenda ndetse bamwe bayise indwanyi ikomeye kubera ibitangaza yakoze.
Amafoto yashyizwe hanze na ba gafotozi bo muri Thailand ni uko ahari umutwe hagaragaraga amaraso gusa ndetse yatemberaga mu gace nta kibazo ifite.
Muganga w’amatungo (...)

Muganga w’amatungo yafashe iyi sake akayigaburira acishije ibiryo mu ijosi ryayo ndetse ayiha imiti byatumye benshi bakomeza kuyitangarira.
Uyu muvuzi yavuze ko iyi nkoko ari nzima ndetse ishobora gukomeza kubaho gusa ururimi rwayo rushobora gucika kubera kuma cyane ko itashobora kunywa amazi.
Nubwo icyaciye umutwe iyi sake kitamenyekanye,abaturiye aka gace bavuze ko ishobora kuba yawuciwe n’indi nyamaswa.
Inkoko yaciye agahigo ko kumara igihe kinini idafite umutwe n’iyo muri Utah muri USA yamaze amezi 18 itarapfa mu mwaka wa 1945 kugeza 1947.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *