skol
fortebet

Israel: Impanga zavutse zifatanye zatandukanyijwe

Yanditswe: Monday 06, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Izi impanga z’abakobwa zavutse zifatanye babonanye bwa mbere nyuma yo gutandukanywa mu gikorwa cyo kubagwa cyabereye muri Israel.
Icyo gikorwa cyamaze amasaha 12 mu kigo cy’ubuvuzi cya Soroka mu mujyi wa Beersheba cyamaze amezi gitegurwa, kandi harimo no gushyira icyomekano ku mitwe yabo bombi.
Abahanga mirongo bo muri Israel n’ahandi babigizemo uruhare.Abo bakobwa, batavuzwe amazina, bivugwa ko bari gukira neza.
Eldad Silberstein, umuvugizi w’igice cyo kubaga aho mu kigo cya Soroka yabwiye (...)

Sponsored Ad

Izi impanga z’abakobwa zavutse zifatanye babonanye bwa mbere nyuma yo gutandukanywa mu gikorwa cyo kubagwa cyabereye muri Israel.

Icyo gikorwa cyamaze amasaha 12 mu kigo cy’ubuvuzi cya Soroka mu mujyi wa Beersheba cyamaze amezi gitegurwa, kandi harimo no gushyira icyomekano ku mitwe yabo bombi.

Abahanga mirongo bo muri Israel n’ahandi babigizemo uruhare.Abo bakobwa, batavuzwe amazina, bivugwa ko bari gukira neza.

Eldad Silberstein, umuvugizi w’igice cyo kubaga aho mu kigo cya Soroka yabwiye ikinyamakuru Channel 12 cyo muri Israel ko "Bahumeka kandi bigaburira ubwabo".

Si ubwa mbere iki gikorwa kibaye, kuko kimaze kuba inshuro 20 gusa ku isi yose,gusa n’ubwa mbere kibereye muri Israel.

Amezi make mbere y’uko bikorwa, mu mitwe yabo hashizwemo udupfuko twa silicone twongerezwamo umwuka(nk’igipurizo) hanyuma tukajya tureguka kugira dukurure cyangwa tugarure uruhu.

Urwo ruhu nirwo rwakoreshejwe mu gufunga imitwe yabo imaze gutandukanywa.

Mickey Gideon, umuhanga mu kubaga ibijyanye na neuro-chirurgien yavuze ati : "Twanejejwe n’uko ibintu byose byagenze uko twari twabyifuje".

Abo bakobwa bari bavutse mu kwezi kwa munani muri 2020, bazabaho ubuzima busanzwe nta ngorane n’imwe.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa