Itangazo ryo gutanga k’umwamikazi Elizabeth II ryaciye agahigo kuri Twitter
Yanditswe: Saturday 10, Sep 2022

Umwamikazi Elisabeth II yatanze ku wa kane,tariki 8 Nzeri afite imyaka 96, aho yari atuye Balmoral, nk’uko umuryango w’ibwami wabitangaje.
Kuva byatangazwa ko yatanze, inyandiko nyinshi cyane zivuga ku rupfu rwe zakwirakwijwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter.
Icyubahiro gikomeye yahawe kigaragaza ingaruka yagize ku isi. Abantu babarirwa muri za miliyoni ku isi bihutiye gutanga ubutumwa bw’ihumure ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo bahe icyubahiro uyu mwamikazi.
Dukurikije amakuru (...)

Dukurikije amakuru yakusanyijwe n’urubuga rw’isesengura rwa Visibrain, itangazwa ry’urupfu rwe ryanditse amateka mashya, aho hahise handikwa ubutumwa [tweets] kuri Twitter bungana 1,834 mu isegonda.
Mu kuvugwa cyane kuri Twitter,iyi nkuru yakubye inshuro 1.7 umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cya 2018,ikuba inshuro 4.2 igitero cya Capitol muri Mutarama 2021.
Muri rusange,mu masaha arenga 24 (guhera ku wa kane 8 Nzeri saa 18h00 kugeza kuwa gatanu 9 Nzeri saa 18h00), ijambo ryibanze ryakoreshejwe [hashtag],ririmo #ElizabethII, #QueenElizabeth cyangwa #LondonBridge - kuvuga ibyabaye, ryagaragaye mu butumwa bugera kuri miliyoni 20.
Mu isaha imwe gusa hatangajwe urupfu rw’uyu mwamikazi,ubutumwa bumuvugaho bwari bumaze kurenga miliyoni 3 mu gihe konti ya Twitter y’ubwami bw’Ubwongereza yungutse abantu 478.000 bashya bayikurikira.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *