skol
fortebet

Itsinda rya ‘Sauti Sol’ ryatanze impamvu yatumye bahitamo gutandukana

Yanditswe: Friday 26, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Itsinda ry’abanyamuziki rikomoka muri Kenya, Sauti Sol ryakuyeho urujijo ku byavugwaga ko itandukana ryabo rishingiye ku mwuka mubi wari hagati yabo.
Mu cyumweru gishize, iri tsinda riri mu yakomeye ku mugabane wa Afurika, ryashyize hanze itangazo ko nyuma y’imyaka 20 bagiye gutandukana burundu, buri wese agakora ku giti cye.
Sauti Sol icyo gihe yatangaje ko mbere yo gutandukana bazabanza gukora ibitaramo bigera kuri 20 muri Canada, Leta Zunze ubumwe za Amerika n’u Burayi.
Mbere yo gufata (...)

Mbere yo gufata ikiruhuko kitazwi igihe kizarangirira kugira ngo bibande ku mishinga ya buri muntu ku giti cye ariko, bijeje abafana ko uku kuruhuka kutavuye mu makimbirane ayo ari yo yose imbere mu itsinda.

Mu kiganiro baherutse kugirana na Ivy Awino, umunyamakuru ukomoka muri Kenya ukorera radiyo imwe muri Amerika, aba basore bagize Sauti Sol, batangaje ko nta bibazo cyangwa amakimbirane bafitanye nk’impamvu yatumye bafata umwanzuro wo gutandukana.

Bien-Aimé Baraza, yagize ati: “Uburyo twabyitwayemo ni iby’icyubahiro ku buryo abantu bamwe basa n’abatengushywe no kuba nta makimbirane twagiranye. Hari abashakaga kugaragaza ko byabaye ku bwo gushyamirana, ariko si ko byagenze. Turacyari inshuti nziza, kandi turacyari kumwe.”

Willis Chimano yakomeje ashimangira ko gukora ibyo bakoze ari ibintu bisanzwe ku matsinda azwi ku isi.

Sauti Sol ubwo yashyiraga hanze itangazo rikubiyemo umwanzuro wo gutandukana, yashimangiye ko nubwo buri wese azaba akora ku giti cye ariko ubushuti n’ubuvandimwe basangiye bazabukomeraho kuko bafite byinshi bahuriyeho birimo ibikorwa by’ubucuruzi.

Ibi babitangaje mu rwego rwo kumara impungenge abafana babo batekerezaga ko umubano wabo ushobora kuzaba mubi nyuma yo gutandukana.

Bavuga ko kutazongera gukora nk’itsinda bizafasha buri wese gukurikirana imishinga ye ku giti cye mu rwego rwo kumufasha gutera imbere nk’umuhanzi.

Ibitaramo bizenguruka Canada, Leta Zunze ubumwe za Amerika n’u Burayi bizafasha abakunzi babo kongera kuryoherwa n’umuziki wabo.

Sauti Sol kandi ifite igitaramo giteganyijwe tariki 10 na 11 Kamena 2023 bari kumwe n’itsinda Boyz 2 Men ry’abanyabigwi mu njyana ya RnB rikomoka muri Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa