skol
fortebet

Justin Bieber n’umugore we baciye ibintu kubera amafoto bashyize hanze kuri Noheli [AMAFOTO]

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Saturday 26, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi w’icyamamare Justin Bieber n’umugore we Hailey bagaragarije isi yose ko urukundo rwabo rukomeje kugurumana kubera amashusho bashyize hanze ku munsi mukuru wa Noheli.

Uyu muhanzi yateye umutoma uyu mugore we ko “Yamutwaye umutima ndetse ko urukundo amukunda rumushegesha.”

Uyu muhanzi w’imyaka 26 bashyize hanze amafoto bari ku mucanga ndetse akazuba inyuma yabo karimo karenga.

Justin n’umugore we Hailey bari bambaye imyenda myiza ariko igitangaje kurushaho uyu mugabo yari yambaye uburingiti.

Umugore wa Justin witwa Hailey yujuje imyaka 24 mu kwezi gushize nawe yari yambaye neza cyane ko asanzwe ari umunyamideli.

Justin Bieber akimara gushyira hanze ayo mafoto yagize ati “Uburyo bwiza bwo kumara ijoro ryiza n’umukunzi wo kubaho kwawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa