skol
fortebet

Kanye West arashaka guhindura inyubako ze zose insengero ntagire aho kuba umwaka wose

Yanditswe: Saturday 18, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi Kanye West yatangaje ko agiye kumara umwaka wose atagira aho aba nyuma yo guhindura amazu ye yose mu rusengero n’ahantu ho kugaburira abadafite aho baba.

Sponsored Ad

Mu kiganiro aherutse gukora,uyu muraperi uherutse guhindura izina akitwa Ye, yavuze ko yemera ko sosiyete yicwa n’ubutegetsi bw’aba capitaliste,yongeraho ati: “Igihe kirageze cyo guhindura ibyo.”

Kanye West ubusanzwe amazina ye nyakuri ni Kanye Omari West,yasangije uyu mugambi we miliyoni z’abayoboke be abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Kanye West yavuze ko azahindura amazu ye yose amatorero, kugirango ahe icumbi anagaburire abadafite aho baba.

Ati: “Ngiye kumara umwaka ndafite aho kuba,nyuma yo guhindura amazu yose ntunze insengero. Turimo kubaka aho imfubyi ziba, kandi hazaba ari ahantu umuntu wese ashobora kuryama no kurya, hamwe n’ibiribwa biboneka igihe cyose."

West azwiho ubwibone n’ubutwari iyo bigeze ku myizerere ye.

Forbes yahaye agaciro inkweto ya Yeezy konyine miliyari 1.26 z’amadolari kandi iki kinyamakuru cyatangaje ko, inkweto za Kanye West zihanganye n’iza Michael Jordan “Air Jordan” mu kugira inkweto za Sneakers zihenze cyane ku isi.

Usibye imiterere y’imyambarire ya Yeezy, Kanye West yinjije miliyoni nyinshi mu muziki kandi kuri ubu ni umwe mu bahanzi bagurishijwe cyane mu myaka 20 ishize.

Uyu muraperi n’uwahoze ari umugore we,Kim Kardashian, bazwiho gutunga inyubako nyinshi i Los Angeles na Wyoming.

West yabaye umuhanzi wa kabiri wa Hip Hop ukize cyane nyuma ya Jayz.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa