skol
fortebet

Kanyombya n’abandi bantu 9 bafashwe bari gukina Filimi barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Yanditswe: Friday 31, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Film ufite izina rikomeye mu Rwanda uzwi nka Kanyombya, ari mu bantu 10 bafatiwe mu rugo rw’umuturage wo mu Kagari ka Rurenge mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo bari gukina filimi barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ibanze muri aka gace, buvuga ko Kayitankore Ndjoli wamamaye nka Kanyombya yafatanywe n’abandi bantu benshi bari muri ruriya rugo bari gukina film batubahirije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Aba ngo basanzwe muri uru rugo, barimo abari baturutse mu Mujyi wa Kigali barimo Kanyombya, bose nta numwe wari ufite icyemezo kigaragaza ko yipimishije cyangwa yikingije.

Amabwiriza agenderwaho kugeza ubu, yahagaritse ibikorwa by’inama z’imbonankubone ndetse n’abitabira ibikorwa binyuranye basabwe kubanza kwisuzumisha ndetse hakaba harashyizweho umubare ntarengwa.

Niyonziza Felicien uyobora Umurenge wa Remera, avuga ko Kanyombya yazanye n’abandi batanu bose bari baturutse i Kigali bagenzwa no gukina film bigatuma bamwe mu baturage bo muri kariya gace bahita bamenyesha inzego ko hari abantu baturutse kure kandi ko bashobora kuba batubahirije amabwiriza.

Avuga ko ubwo inzego zajyaga kubafata, zasanze aria bantu 10 bari mu rugo rumwe “bari kumwe na Kanyombya, ngo bari baje gukina filime […] rero icyaha cyari kirimo ni uko batabwiye ubuyobozi, ikindi ni uko batipimishije kandi kugira ngo abantu bangana gutyo bahure amabwiriza avuga ko bagomba kwipimisha.”

Ubuyobozi bwahise bubaca amande y’ibihumbi icumi (10 000 Frw) kuri buri muntu ndetse bagakora n’ibindi byose byateganyijwe nko kwipimisha.

Ibitekerezo

  • None kuki nta pingu turikubaona?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa