skol
Kigali

Kayonza: Yatewe icyuma n’indaya nyuma yo kubura ayo kuyishyura

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 December 2021

Umugabo w’imyaka 36 wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange, yaraye atewe icyuma n’umukobwa ukora umwuga w’uburaya nyuma yo kumusambanya akabura ubwishyu bari bumvikanye.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Buhondi mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yegereye uyu mukobwa ukiri muto bemeranywa ibiciro, umugabo ngo yararanye na we aho akodesha mu gitondo yisatse abura amafaranga yo kwishyura bararwana birangira umugabo akomerejejwe anatabarwa n’abaturanyi b’aho uyu mukobwa aba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Gatanazi Longin, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkruu ko koko ibi byabayeho ariko ngo umugabo yakomeretse mu buryo bworoheje.

Yagize ati “Ni umukobwa w’imyaka 22 ukora uburaya, yakiriye umukiliya w’umugabo w’imyaka 36, bagira ibyo bumvikana, amaze kugira ibyo akora yanga kumwishyura, bahise barwana uyu mukobwa amutera icyuma gusa amukomeretsa mu buryo bworoheje.”

Uyu muyobozi yavuze ko abaturanyi bumvise barwana bahita baza kumutabara atarongera kumujomba icyuma, ngo bahise bahamagara irondo ry’umwuga riratabara, umugabo ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima kuvurwa mu gihe uwo mukobwa yahise ajyanwa kuganirizwa.

Yavuze ko abantu badakwiriye kwihorera mu gihe hari ubahemukiye ahubwo bakwiriye kwegera ubuyobozi bukabafasha gukemura ikibazo.

Abakora uburaya mu Karere ka Kayonza abenshi babarizwa muri koperative bise indatwa nyuma yo kwanga kwitwa indaya, abakuze bayibarizwamo batangiye kwiga imyuga nyuma yo kuvuga ko abakiri bato bari kuza muri uyu mwuga babatwara abakiliya.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyina wa Neymar Jr ngo yahunze kubera kujujubywa n’umukunzi we arusha imyaka...

Nyina wa Neymar Jr witwa Nadine Goncalves, yahunze iwe nyuma yo kwibasirwa...
26 January 2022 0

Ukraine:Umukecuru yagaragaye afite imbunda ya rutura atangaza ko yiteguye...

Umubyeyi ukuze yagaragaye afite imbunda nini ya sniper mu nzu ye yo muri...
26 January 2022 0

Ibyishimo byamurenze aterura nyirabuja kubera ibyo yamukoreye

Umugore w’umuzungu uba muri Nijeriya yakoze ku mutima umukozi we kugeza ubwo...
26 January 2022 0

Sobanukirwa impamvu abagore n’abagabo bakwiye kurya Watermelon...

Watermelon ubishatse wayita umwungu cyangwa igihaza cyo guhekenya kuko ni...
26 January 2022 0

Umugabo yabengeye umukobwa mu bukwe bapfuye indirimbo yasabye DJ...

Umugabo yatandukanye n’umugore we nyuma y’uko asabye indirimbo bari kwiyakira...
25 January 2022 0

Umukobwa yahishuye ukuntu umukunzi we yahaye impyiko yamuhemukiye...

Umugore yatangaje ko yajugunywe bunyamaswa n’uwahoze ari umukunzi we nyuma...
24 January 2022 0