skol
Kigali

Kenya: Umufuka ushushanyijeho ishusho y’intare wahagaritse ubuzima mu gace

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 May 2022

Abarinzi batatu b’ishyamba muri Kenya bahamagawe igitaraganya bitwaje imbunda kubera amakuru yavugaga ko mu gace bakoramo habonetse intare yazimiye.

Mu guhurura n’intwaro baje gutungurwa basanze ari igikapu cyo guhaha cyashyizwe mu ruzitiro n’umuturage nubwo cyari gishushanyijeho ishusho isa neza n’umutwe w’intare.

Umuhinzi umwe wo mu mudugudu wa Kinyana, ku birometero bike uvuye kuri parike ya Mt Kenya, niwe wateye induru avuga ko abonye intare hanze gato y’urugo rw’umukoresha we.

Uyu mufuka wari washyizwe mu ruzitiro na nyir’urugo , akaba yari yashyizemo ingemwe z’ibiti bya avoka kugira ngo bidapfa.

Umuyobozi wo muri ako gace, Cyrus Mbijiwe, yatangarije BBC ko nubwo nta makuru aherutse kuvugwa y’intare izerera muri ako gace, abaturage bakomeza gutaka ko amatungo yabo aburirwa irengero.

Uyu muyobozi yagize ati: "Twafashe ibyabaye nk’ukuri. Twabanje kureba ko abantu bose bafite umutekano hanyuma abashinzwe kurinda inyamaswa bakora iperereza basanga ari umufuka."

Nyir’urugo rwabonetseho uwo mufuka ushushanyijeho intare yari adahari igihe abashinzwe kwita ku nyamaswa bahamagarwaga.

Ageze mu rugo, bamubwiye ibyerekeye intare maze bamugira inama yo kwinjira mu nzu ye aciye mu muryango ku rundi ruhande rw’inyubako kure y’uruzitiro kugira ngo adahura nayo.

Uwo mufuka wo guhahiramo wari munsi y’idirishya hanyuma rifunguwe, abayobozi babona ko icyitwaga intare nta gihari,bagize ubwoba bw’ubusa.

N’ubwo habayeho kwikanga intare, abashinzwe inyamaswa zo muri Kenya bavuze ko bashimira "abaturage kuba bagize impungenge hagamijwe kugabanya ibyago byashoboraga kuba".

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umunya Ukraine yahishuye uko yarokotse by’igitangaza nyuma yo kuraswa...

Umugabo wo muri Ukraine yagize amahirwe adasanzwe yo kurokoka nyuma yo...
18 May 2022 0

Kenya:Umujyi wakiriye inama ikomeye uratabaza kubera ibura rikabije...

Umujyi wa Kisumu wibasiwe n’ibura ry’udukingirizo kuko utungana n’ibihumbi...
17 May 2022 0

Bugesera: Yibye imbwa y’umuturanyi bamufata ari kuyibaga ngo agurishe...

Umugabo wo mu Murenge wa Gashora, Akagari ka Ramiro mu Karere ka Bugesera,...
17 May 2022 0

Umugabo washyingiranwe n’abagore 9 icyarimwe yahishuye umusaruro...

Umugabo ufite abagore icyenda arifuza ko bose bamubyarira abana kandi mu...
17 May 2022 1

Umugabo yahaye igihano gikomeye umugore we yaguye gitumo ari kumuca...

Umugabo wafashe umugore we ari kumuca inyuma yahisemo kumuha igihano...
16 May 2022 0

Utuntu 12 dutangaje utari uzi kandi dufite akamaro ku buzima bwacu bwa buri...

Nyamara hari ibindi bintu binyuranye ushobora gusanga utari uzi kandi...
16 May 2022 0