skol
Kigali
Fortebet

Kenya: Umuhungu n’umukobwa biyahuye nyuma yo gusanga barateranye inda

Ubuzima   Yanditswe na: 6 January 2017

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’abana 2 b’inshuti bafashe icyemezo cyo kwiyahura ndetse bakanabishyira mu bikorwa ku munsi w’ejo tariki ya 5 Mutarama 2017, nyuma yo gusanga umwe yarateye undi inda.

Nta mazina y’aba bana yigizwe atanzwa ariko umuhungu ari mu kigero cy’imyaka 14 na mugenzi we w’umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko, bose bigaga mu mwaka wa 7 w’amashuli abanza ku kigo cya Chemworor.

Aba bombi basanze barateranye inda bahitamo kwiyahura batinya ababyeyi bo.Umwana w’umuhungu yasanzwe iwabo aho yabanaga n’ababyeyi yimanitse mu mugozi.

Naho umukobwa umurambo we watoraguwe hafi y’ishyamba riri hafi y’aho atuye, aba bana bakaba baribazwiho kuba bakundana.

Umuyobozi w’agace ka Marakwet, Benjamin Kipkemoi avuga ko aba bana bakoze ibi batinya ko ababyeyi babo bari bubagirire nabi kuko bari bakoze amahano kandi bakiri bato.

Akomeza avuga ko aba bana biyahuye bari bamaze iminsi bigaragaye ko umwe atwite kuko n’abaturanyi babo bari bamaze kubibona ahubwo basigaye bibaza uko bagiye kuba ababyeyi bakiri bato.

Aba bana babonetse nyuma y’amasaha atari macye umukobwa aburiwe irengero akaba yari agishakishwa.

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Pasiteri yasabye abayoboke be kumushyingura ari muzima ngo yigane Yesu...

Ibitangazamakuru byinshi birimo thereliantnews byatangaje inkuru idasanzwe...
17 August 2022 0

Umusore w’imyaka 25 yambitse impeta umukecuru w’imyaka 74 umwibutsa nyirakuru...

Umusore n’umukecuru umurusha imyaka 47 y’amavuko bavuga ko biyemeje kwereka...
16 August 2022 0

Pasiteri yibasiye bikomeye abayoboke be bananiwe kumugurira...

Umupasiteri wo mu mujyi wa Kansas muri Amerika yaciye ibintu kubera...
16 August 2022 0

Umugabo yatangije imyitozo ihoraho ku bazamubyinira n’abazamuririra...

Mu gihe abantu benshi bizihiza isabukuru yabo,ibirori byo kwakira...
15 August 2022 0

Yakoze impanuka aho kwita ku kwivuza yifata amashusho avirirana ayashyira...

Ibitekerezo bivanze n’impaka nibyo byashyizwe kuri Tik Tok nyuma y’aho...
13 August 2022 0

Yateye umukobwa we w’imyaka 13 inda kugira ngo ahabwe amafaranga...

Umugabo w’imyaka 49 wa Lusaka yitabye urukiko nyuma yo gusambanya akanatera...
13 August 2022 0