skol
fortebet

Kenya:Umunyeshuri wo mu mashuri yisumbuye yaciye ibintu ubwo yajyaga kwiga akoresheje indege

Yanditswe: Saturday 07, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Kenya hakwirakwiye amafoto y’umusore ukiri muto wagiye ku ishuri mu buryo budasanzwe aho yatwawe na kajugujugu,ibintu bidakunze kubaho mu buzima bw’ishuri.
Umunyeshuri witwa Maisha Nyororo yakoze agashya ubwo yari agiye ku ishuri,asaba se ko bajyana amutwaye mu ndege aho gutega bisi cyangwa kugenda mu modoka nkuko bisanzwe ku bandi.
Uyu munyeshuri Maisha yari agiye kwiga ku kigo cyitwa lycée Maranda cy’ahitwa Siaya muri Kenya,agenda mu ndege ya se.
Mu mashusho yakwirakwijwe (...)

Mu mashusho yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje abanyeshuri bo kuri iki kigo bategereje kwakira abanyeshuri bashya hanyuma babona kajugujugu iturutse hejuru iraza iparika imbere y’iri shuri hanyuma uyu musore avamo barumirwa.

Abantu benshi bagiye impaka kuri iyi video bibaza kuri uyu munyeshuri wahisemo kugenda n’indege bidasanzwe aho bamwe bamushinjaga ubwirasi mu gihe abandi bavugaga ko ntacyo bitwaye kugenda mu ndege igihe ababyeyi bawe bayifite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa