skol
fortebet

Kenya: Umwana wafotowe ari gukorera umukoro wo ku ishuri ku matara yo ku muhanda yakoze ku mutima benshi

Yanditswe: Saturday 18, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyeshuri wo mu mwaka wa gatandatu w’ishuri ribanza rya Jola Urabi yakoze ku mutima wa benshi nyuma yuko agaragaye akora umukoro we munsi y’itara ryo ku muhanda i Shanzu, mu Ntara ya Mombasa.

Sponsored Ad

Uyu munyeshuri, Salim Khamisi, nta yandi mahitamo yari afite uretse gushaka ubundi buryo bwo gukora umukoro we kuko nyina atari afite amafaranga yo kugura umuriro w’amashanyarazi.

Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,yafashwe mbere gato y’umukwabu wa saa yine z’ijoro n’umunyamakuru, Emmanuel Mbaji Mruu ayashyira hanze.

Mbaji yavuze ko inzu yo kwa Khamisi yari ifite amashanyarazi ariko nyina wari umaze igihe adafite akazi, ntiyashoboraga kuwishyura.

Ati"Nasanze uyu muhungu akorera umukoro we ku muhanda akoresheje amatara yo ku muhanda ... Nabonye ishyaka n’umuntu ukomeye muri we.Dushobora kumufasha?"

Abagiraneza bahise batangira gufasha uyu munyeshuri bamuha ibintu byinshi birimo; Imirasire y’izuba, bateri,socket na inverter n’ibindi.

Diana Chitsaka Mwangala, umuyobozi w’ikipeakaba ari nawe washinze Gift A Girl Child Initiative yashyizeho uburyo bwo guteranya amafaranga yo kugurira umuryango w’uyu mwana umurasire w’izuba na batiri.

Abanyakenya batanze umusanzu uko bashoboye bakusanya amafaranga ahagije yo gufasha uyu mwana. Ku wa gatanu, tariki ya 17 Nzeri, Mwangala yasuye umuryango, atanga ibi bikoresho.

Yagize ati"Nahaye umurasire w’izuba nyina w’uyu muhungu. Umuhungu yari akiri ku ishuri ... Umuhungu wacu agiye kugira amatara ku buntu ahantu hose. Ashobora kwigira mu rugo nta kibazo.

Mwangala yanditse ku rubuga rwe rwa Facebook ati: "Ndashimira inshuti zanjye zo kuri Facebook kuba zarakoranye nanjye mu gushyigikira abana bacu batishoboye."



Abanya Kenya bafashije Khamisi kubona umuriro w’umurasire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa