skol
fortebet

Kenya: Yagiye gutora Perezida akenyeye isume !!

Yanditswe: Tuesday 09, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abanya Kenya baramukiye mu matora y’umukuru w’igihugu aho ibiro by’itora byafunguye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6h), ni ukuvuga saa kumi n’imwe ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi .
Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 9 Kanama, abaturage bo muri Kenya bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu ugomba gusimbura Uhuru Kenyatta urimo gusoza manda ye ya kabiri ari nayo ya nyuma.
Mu mafoto yaciye ibintu henshi,harimo iy’umusore w’umunya Kenya wanze gutinda mubyo gushaka imyenda, asohoka mu (...)

Sponsored Ad

Abanya Kenya baramukiye mu matora y’umukuru w’igihugu aho ibiro by’itora byafunguye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6h), ni ukuvuga saa kumi n’imwe ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi .

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 9 Kanama, abaturage bo muri Kenya bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu ugomba gusimbura Uhuru Kenyatta urimo gusoza manda ye ya kabiri ari nayo ya nyuma.

Mu mafoto yaciye ibintu henshi,harimo iy’umusore w’umunya Kenya wanze gutinda mubyo gushaka imyenda, asohoka mu bwogera akomereza kuri site y’itora.

Uyu musore ntiyavuzwe amazina cyangwa aho yatoreye gusa ari gucicikana henshi kubera uko yitabiriye iki gikorwa cy’ingenzi.

Muri aya matora, Abakandida babiri ari bo Raila Odinga na William Ruto, ni bo bahabwa amahirwe yo kwegukana intsinzi.

Abo bakandida bombi bashyize imbere Politiki yo kurwanya ubusumbane buri mu gihugu ndetse no guhangana n’ikibazo cya ruswa yashinze imizi ari na yo ntandaro ibibazo by’amakimbirane mu miryango n’imiyoborere iha icyuho izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’izindi ngorane zigira ingaruka ku muturage.

Abanyakenya barimo gutora bifuza Umukuru w’Igihugu uzabafasha kugabanya itumbagira rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa no kurandura ruswa yamaze gushinga imizi mu nzego za Leta.

Umubare munini w’urubyiruko nwiwigeze wiyandikisha mu bagomba gutora uyu munsi nk’uko imibare ya Komisiyo y’igihugu y’Amatora ibigaragaza.

Abenshi mu banze kwiyandikisha bavuga ko barambiwe ubusumbane bukomeje kwiyongera ndetse n’imikorere ya Politiki ikomeza gushyira imbere abasaziye muri politiki gusa.

Abatora bose hamwe ni 22.120.458. Barahitamo Perezida wa Repubulika mu bakandida 4. Ni igikorwa bari bukorere ku biro by’itora 46.229. Baraza gutora kandi abagize Inteko Ishinga Amategeko, ba Guverineri, Abasenateri, Abahagarariye Abagore n’abahagarariye uturere, ni inzego 6.

Imyanya itorerwa yose hamwe mu gihugu ni 1882 mu gihe urebye abakandida bayihatanira, bose hamwe ni 16.108.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa