Kevin de Bruyne yavuze amagambo akomeye ku mutoza Miker Arteta
Yanditswe: Saturday 15, Oct 2022

Kevin De Bruyne avuga ko atatunguwe no gutsinda kwa Arsenal muri shampiyona kugeza ubu kandi yayihaye amahirwe menshi yo kuba mu bahatanira igikombe kuko ngo ikina umupira udasanzwe.
Uyu mukinnyi wo hagati muri Manchester City ufatwa nk’umukinnyi mwiza kurusha abandi mu Bwongereza yavuze ko Arteta ari umutoza mwiza kandi nta gitunguranye mu byo ari gukora muri Arsenal.
Abajijwe niba yaratunguwe n’uko Arsenal yatangiye neza muri uyu mwaka w’imikino, uyu mubiligi yabwiye Sky Sports ati: ’Oya (...)
Kevin De Bruyne avuga ko atatunguwe no gutsinda kwa Arsenal muri shampiyona kugeza ubu kandi yayihaye amahirwe menshi yo kuba mu bahatanira igikombe kuko ngo ikina umupira udasanzwe.
Uyu mukinnyi wo hagati muri Manchester City ufatwa nk’umukinnyi mwiza kurusha abandi mu Bwongereza yavuze ko Arteta ari umutoza mwiza kandi nta gitunguranye mu byo ari gukora muri Arsenal.
Abajijwe niba yaratunguwe n’uko Arsenal yatangiye neza muri uyu mwaka w’imikino, uyu mubiligi yabwiye Sky Sports ati: ’Oya mu byukuri. Nibwira ko nabonye byinshi bisa n’uburyo twe dukina, ariko ni nabwo buryo bwe kenshi.
Nabonye impinduka kuva mu ntangiriro za Mikel kugeza nyuma y’imyaka itatu ubwo yagendaga. Yatangiye agerageza kumenyera, ariko nyuma yagiye arushaho gutera imbere mu mwuga we.
Twabonye kandi ko afite ubushake bwinshi,amahirwe naboneka azayakoresha neza.
’Ndamwishimiye kuko biragenda neza, buri gihe uba ushaka ko abantu bakora neza.’
De Bruyne abajijwe niba koko The Gunners iri mu bahatanira igikombe muri uyu mwaka w’imikino, yagize ati: Nibyo! barakina umupira mwiza rwose,nishimiye cyane kubona uburyo bari gutera imbere.
’Reka twizere ko batazaba beza cyane imbere yacu."
Arteta yarbaye umwungiriza wa Pep Guardiola muri Man City mu gihe cy’imyaka 3 none ubu barahanganye muri shampiyona aho Arsenal ari iya mbere,ikarisha inota rimwe City.
Arsenal imaze gutsindwa rimwe gusa muri shampiyona y’uyu mwaka na Manchester United.
Arsenal izakina ku cyumweru na Leeds muri shampiyona mu gihe Man City izahura na Liverpool uwo munsi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *