skol
fortebet

Kicukiro:Harakekwa ko amadayimoni ariyo yatwitse inzu 5 zirakongoka ariko matora n’igitanda byarimo ntibigire icyo biba-VIDEO

Yanditswe: Monday 25, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ibi byabaye kuri uyu wa gatandatu taliki 23 Ukwakira mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro, aho umwe mu bakodesha inzu (Umupangayi) witwa Mbavu Dada ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bivugwa ko yarafite amagini kuko ngo yarasanzwe yanika imyenda ku mugozi igashya nicyo afashe cyose cyahitaga gishya.

Sponsored Ad

VIDEO: INKURU YUKO INZU ZAHIYE ZIGAKONGOKA ABATURAGE BAGACYEKA AMAGINI

Inkuru dukesha BTN TV ivuga ko abaturanyi b’uyu mu Pangayi batangiye kubibona acyimukira muri iyi nzu, baza kubimenyesha nyirinzu.

Uyu mupangayi yaje gushaka abanyamasengesho ngo bamusengere, ibi byarabaye ndetse n’abanyamasengesho baraza, mu gihe babaga bari gusenga, imyenda yashyaga yarazimaga, nyamara barekera gusenga hakongera hagashya koko.

Nyuma ngo byaje kuva ku myenda byimukira ku buriri, ngo yabaga aryamye matora igashya kandi ayiryamyeho. Uwaganiriye na BTN yagize ati" Byahereye ku myenda, nyuma byimukira ku buriri, baba baryamye uburiri bugashya kandi baburyamyeho."

Kuwa gatandatu mu gitondo nibwo ibintu byahinduye isura, aho bwacyeye nk’ibisanzwe Matora iri gushya, byaje gukomera biva kuri matora byototera n’inzu z’uwitwa Banyanga Boniface nazo zirashya aho bivugwa ko imiryango itanu y’abandi bapangayi bari baturanye nawe yaje gufatwa n’inkongi y’umuriro.

inkongi yaje gukomera ndetse yangiza n’umwana wari hafi aho ahita agwa igihumure ajyanwa kwa muganga igitaraganya. ati" Umwana wange ubu yaguye muri koma yajyanwe kwa muganga"

Icyabaye nanone nk’amayobera, ubwo izi nzu zashyaga, Matora n’igitanda by’uyu mupangayi Mbavu Dada, ntibyigeze byangirika na gato mu gihe iby’abandi byo byahiye abari baraho bose bakumirwa.

Inzego z’umutekano zaje gutabara ndetse hazanwa n’ibikoresho byabugenwe mu kuzimya inkongi, bibanza kugorana ariko nyuma haza kuzima.

Nyiri izi nzu zahiye witwa Banyanga Boniface yavuze ko aba bapangayi bari bamazemo ibyumweru bibiri gusa, ndetse ko yanamenyeshejwe ibyayo mayobera ariko batari barigeze babitanagariza urwego urwo arirwo rwose rwa Leta.

Ati" Uyu mupangayi (Mbavu Dada) yajemo ku italiki 16, nyuma tumaze gukorana amasezerano, abaturanyi be bakaza kumbwira ko ngo barara basenga ndetse n’imyenda yanitse igashya, maze kubimenya nabwiye abo baturanyi be ko nibongera kumva basenga bazampamagara nkahuruza police, mu gitondo uyu munsi nibwo bampamagaye bambwira ko noneho n’inzu zahiye"

Nta rwego na rumwe rwa Leta rwigeze rutangaza ibijyanye n’iyi nkongi y’umuriro cyangwa agaciro k’ibyangirikiye muri iyi nkongi, gusa bamwe mu bashinzwe umutekano baje kuzimya uyu muriro bavuze ko ari imyumvire y’abaturage nta magini cyangwa amashitani abaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa