skol
fortebet

Kigali: Umugore yishe ubukwe bw’uwari umugabo we wamutanye abana 3 agashaka kwishakira undi mugore

Yanditswe: Monday 30, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ubukwe bwabereye mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gikondo buri kuvugwa cyane hirya no hino nyuma y’aho umukwe yatanye umugore wa mbere abana batanu hanyuma uyu mugore wareraga abana wenyine yiyemeza kugera aho bwabereye arabuzambya.
Ubwo Dukuzumuremyi Janvière yamenyaga amakuru ko umugabo we babyaranye abana batanu maze akamuta agiye gusezerana n’undi mugore mu rusengero,yahise ava mu murima aho yari ari guhinga vuba na bwangu, ahita yitegura ndetse ategura n’abana be kugira ngo ajye kureba (...)

Sponsored Ad

Ubukwe bwabereye mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gikondo buri kuvugwa cyane hirya no hino nyuma y’aho umukwe yatanye umugore wa mbere abana batanu hanyuma uyu mugore wareraga abana wenyine yiyemeza kugera aho bwabereye arabuzambya.

Ubwo Dukuzumuremyi Janvière yamenyaga amakuru ko umugabo we babyaranye abana batanu maze akamuta agiye gusezerana n’undi mugore mu rusengero,yahise ava mu murima aho yari ari guhinga vuba na bwangu, ahita yitegura ndetse ategura n’abana be kugira ngo ajye kureba niba inkuru yari amaze kwakira ari impamo.

Umugore akinjira mu rusengero, yasanze pasiteri amaze guhagurutsa abageni ndetse igikorwa cyo kubashyingira kigiye gutangira.

Acyinjira,yahise ajya imbere aho umukwe n’umugeni bari bahagaze bitegura gusezerana ahita afata amashingu uyu mugabo wamutaye,umudiyakoni aje kumubuza avugira hejuru "Mumbabarire dufitanye ikibazo ntacyo mvugana namwe."

Bagerageje kumusohora no kumwinginga ngo bakemura ikibazo gihari arabyanga,yicara hasi ararira ndetse n’abana be yazanye bararira,ibyari ugusezerana birazamba.

Mu marira n’agahinda kenshi,uyu mugore yagaragaje uko umugabo we yaramutanye abana akaba agiye kubaka urundi rugo nyamara abo yabyaranye n’uyu mugore atamenya uko biriwe n’uko baramutse.

Nkuko amashusho ya Afrimax TV yari ihari yabyerekanye,Janvière yavugaga ko atari bwemere ko umugabo we asezerana badakemuye ikibazo n’abapasiteri bakamusaba ko yaza bakagikemura ariko akavuga ati "Nawe naze."

Byabaye ngombwa ko iki gikorwa kiba gisubitswe, abapasiteri bafata umukwe n’umugeni we ndetse n’uyu mubyeyi wari wazanye n’abana be, bajya kwiherera bonyine kugira ngo iki kibazo bagihe umurongo.

Byahinduye isura ubwo uyu mugore n’abana batatu binjiraga mu cyumba cy’umwiherero ariko mu kanya gato,uyu mubyeyi uvuga ko yareraga abana wenyine asohoka ndetse arira cyane, agaragaza ko atari kunyurwa n’uburyo ikibazo cye bari kugikemuramo.

Yashimangiye ko icyo ashaka atari isezerano ry’umugabo wamutanye abana batanu, ahubwo akeneye kubona abana be babiri umugabo yatwaye ndetse akabamwimaho uburenganzira, hanyuma agafata inshingano z’abana be nka papa wabo wababyaye.

Bitewe n’uburyo uyu mubyeyi yagaragazaga uburyo iki kibazo kiri gukemurwamo, hitabajwe inzego z’umutekano ndetse bidatinze zihita zihasesekara, zigerageza guhuza impande zombi.

N’ubwo bitari byoroshye, basabye umuryango w’umugabo kubahiriza uburenganzira bw’umubyeyi ku bana be, ndetse akajya ababona igihe cyose abashakiye.

Mu marira menshi, uyu mubyeyi agaragaza ko ikifuzo cye gikomeye ari ukubona uburenganzira ku bana be umugabo we yatwaye iwabo, ndetse bakabamuha akabirerera kuko abana be batagomba kurerwa nk’imfubyi kandi bagifite ababyeyi bose.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru InyaRwanda,uyu mugore yemeje ko ibyabaye ari impamo ndetse atari kera kuko “byabaye kuwa gatandatu w’icyumweru gishize,ndetse, anavuga ko icyo akeneye ku mugabo we ari abana babiri b’impanga yamutwaye ndetse bakanashaka uburyo aba bana babyaranye bazabaho.

Yagize ati: “Yego iyo nkuru yabaye nimugoroba nta n’ubwo ari kera, byarangiye batabasezeranyije barabirukana mu rusengero, bababwira yuko tuzabanza gukemura ibibazo dufitanye ubwo nyine birangira bupfuye nange ndataha.

Njyewe icyo nari nkeneye si isezerano. Njyewe umugabo twarabanye ariko tubana mu buryo butemewe n’amategeko, ariko mu gihe ashaka gushaka undi njyewe ntarasezeranye nawe ni uburenganzira bwe, ariko yagombaga kubanza kubahiriza uburenganzira bw’abana yabyaye. Kuko abana batanu ni umuzigo ni umuryango ukomeye ku buryo atansigira inshingano zabo njyenyine ngo nzishobore”.

Yakomeje ati: “Ikintu njyewe namushakagaho ni uko ampa abana batanu banjye afite kuko bose bavuka munda imwe ya se na nyina, yamara kubampa ubundi bakangenera n’uko bagomba kubaho n’aho kuba, n’ikizabatunga. Bakamenya niba bagomba kubishyurira ishuri, ibigenerwa umwana byose bakabikora.’’

Uyu mubyeyi yavuze ko hashize imyaka ibiri uyu mugabo amutaye, ndetse amujyanye abana b’impanga yari yaribarutse ku nshuro ya mbere kuko yibarutse impanga inshuro ebyiri.

Yagize ati: “Hashize imyaka ibiri antaye, yajyanye bariya bana b’impanga ambwira ko bagiye gusura iwabo ubwo rero inda yansiganye nayo yavuyemo impanga zikurikira izindi yajyanye.’’

Uyu mugore yabwiye InyaRwanda ko abana kugeza na n’ubu atarababona ariko akibategereje, ndetse yakorerwa ubuvugizi kugira ngo ababone ndetse amenyerwe n’uko babaho, naho ubundi ngo ibyo kujya kubana n’undi mugore ni uburenganzira bwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa