Kim Kardashian yifotoje amafoto yambaye ubusa agaramye ku meza [AMAFOTO]
Yanditswe: Friday 27, Apr 2018
Kabuhariwe mu kwifotoza yambaye ubusa Kim Kardashian,abyutse atigisa isi kubera amafoto yashyize hanze yambaye ubusa aryamye agaramye ku meza,bituma benshi bamwibazaho cyane ndetse baramutangarira.
Uyu mugore wa Kanye West umaze kubyara abana 3,benshi basigaye bavuga ko afite ikibazo kuko buri munsi ahora ashyira hanze amafoto yambaye ubusa.
Ku munsi w’ejo nibwo yashyize hanze amafoto yisize amavuta mashya yakoze mu rwego rwo kuyamamaza aho wagiraga ngo ni irangi ry’umweru yari yisize.
Kim w’imyaka 37 y’amavuko,yakoze ibi mu rwego rwo kwibagiza benshi mu bakunzi be agahinda batewe n’umugabo we Kanye West uherutse gutangaza ko afata Donald Trump nk’umuvandimwe we bigatuma abafana be basaga miliyoni 9 bamukurikiraga kuri Twitter,bareka kumukurikira.
Ibitekerezo
Sha ntimukishinge ibi ni imyuka mibi bakorana nayo(Freemasons)fully illuminate satani aba yabatumye ngo bayobye abantu nihusanga nabakobwa babanyarwanda basigaye Bambara ubusa bakavuga ngo ni vision bakora ibi kugirango satani abahe ubutunzi no gukundwa ariko ntibaziko ibyo byose bitangwa n uwiteka imana ishobora byose mwirinda banyarwandakazi imana itazafata uRwanda rwacu nka sodoma na gomolah imana itugirire neza cyane