skol
fortebet

Koreya ya Ruguru: Abantu 7 bishwe ku mugaragaro bazira kureba imiziki yo mu mahanga

Yanditswe: Friday 17, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Raporo nshya ibabaje yerekanye ko Koreya ya ruguru yishe ku mugaragaro abantu 7 bazira kureba amashusho y’umuziki wa Koreya y’Epfo [K-pop] mu gihe kurwanya imyidagaduro y’ahandi bigenda byiyongera.
Abantu barindwi biciwe ku mugaragaro muri Koreya ya ruguru bazira kureba amashusho ya K-pop,ubwoko bw’umuziki w’igihugu gituranyi cyabo.
K-pop ni ijambo rivuga ubwoko butandukanye bw’umuziki ukomoka muri Koreya y’epfo, urangwa n’uruvange rw’amajwi n’amashusho.
Raporo nshya yatangaje n’umuryango (...)

Raporo nshya yatangaje n’umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu yerekana ko abantu 27 bakatiwe urwo gupfa kuva mu mwaka wa 2011, harimo umubare w’abazira "kureba no gukwirakwiza" imyidagaduro yo mu majyepfo y’umupaka wa Koreya.

Gutunga umuziki wa K-pop hamwe na filimi zo muri Koreya y’Epfo n’ahandi byaabujijwe ku mugaragaro na perezida wa Koreya ya Ruuru,Kim Jong Un, watangije intambara mu gihugu mu myaka mike ishize bitewe n’uko itangazamakuru ryagendaga rishinga imizi mu benegihugu.

Ibibazo byabajijwe abantu 700 bashinzwe ibyo kunyonga berekanye ko batandatu muri barindwi biciwe mu mujyi wa Hyesan hagati ya 2012 na 2014.

Uwo mujyi uri kumupaka n’Ubushinwa kandi wabaye indiri y’abambutsa magendu, harimo n’abazana ibyerekeranye n’imyidagaduro mu gihugu.

Kubera iyo mpamvu, ingamba za guverinoma mu gukumira imico yo hanze ziri kwibanda muri ako karere.

Abaturage bahatiwe kureba ku ngufu abo bantu bicwa nabi harimo n’abagize umuryango bose mu rwego rwo kubaburira

Raporo igira iti: “Ababajijwe bakunze kuvuga ko amategeko agenga iyicwa rusange ategeka abarashi batatu kurasa amasasu icyenda yose mu mubiri w’uwahamwe n’icyaha. Imiryango y’abicwa itegekwa kureba ku ngufu uko bicwa."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa