skol
fortebet

Kudakunda abagabo byatumye ahitamo kwirongora mu bukwe bw’igitangaza yateguye

Yanditswe: Friday 03, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku nshuro ya mbere mu Buhinde,umukobwa w’Umuhinde w’imyaka 24 witwa Kshama Bindu, vuba aha azirongora mu bukwe bw’igitangaza yateguye
Uyu mukobwa ukiri muto, ukomoka i Vadodara, muri Gajeti, azishyingirwa ku ya 11 Kamena 2022, kandi ubukwe buzaba bukubiyemo ibintu byose… uhereye kuri ’pheras’ ndetse n’indahiro y’ubukwe kugeza mu kwezi kwa buki, ariko nta mukwe cyangwa “baraat”.
”Kshama yabwiye TimesofIndia ati“Sinigeze nshaka kurushinga. Ariko nashakaga kuba umugeni. Nahisemo rero kwirongora. (...)

Sponsored Ad

Ku nshuro ya mbere mu Buhinde,umukobwa w’Umuhinde w’imyaka 24 witwa Kshama Bindu, vuba aha azirongora mu bukwe bw’igitangaza yateguye

Uyu mukobwa ukiri muto, ukomoka i Vadodara, muri Gajeti, azishyingirwa ku ya 11 Kamena 2022, kandi ubukwe buzaba bukubiyemo ibintu byose… uhereye kuri ’pheras’ ndetse n’indahiro y’ubukwe kugeza mu kwezi kwa buki, ariko nta mukwe cyangwa “baraat”.

”Kshama yabwiye TimesofIndia ati“Sinigeze nshaka kurushinga. Ariko nashakaga kuba umugeni. Nahisemo rero kwirongora.

Nk’uko yakomeje abitangaza, yashakishije kuri interineti kugira ngo amenye niba hari umugore wirongoye mu gihugu, ariko ntawe yabonye.

Ati: “Ahari ninjye wa mbere utanze urugero rwo kwikunda mu gihugu cyacu. Kwishyingira wenyine wiyemeza kuba uhari wenyine kandi ukiha urukundo rutagabanije wenyine. N’igikorwa kandi cyo kwiyakira. Abantu barongora umuntu bakunda. Njye, ndikunda, niyo mpamvu nikoreye ubu bukwe."

Avuga ko bamwe bashobora kubona ko uku gushyingiranwa bidafite akamaro. Yongeyeho ati: "Ariko icyo ngerageza kwerekana ni uko abagore bafite akamaro", akomeza avuga ko ababyeyi be bafungutse ibitekerezo kandi baha umugisha iri shyingiranwa rye bwite.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa