skol
fortebet

Kunyara bahagaze nk’abagabo ntibikiri ihurizo ku bagore nyuma y’ikorwa ry’agakoresho gatangaje

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Thursday 09, Jul 2026

Kunyara bahagaze nk'abagabo ntibikiri ihurizo ku bagore nyuma y'ikorwa ry'agakoresho gatangaje

Sponsored Ad

skol

Hari igikoresho cyoroheje gikozwe muri silicone ikoreshwa mu buvuzi kiri kugenda gikoreshwa cyane n’abagore, cyane cyane abakunda gukora ingendo, kujya mu misozi cyangwa kwisanga ahantu ubwiherero budafite isuku ihagije.

Iki gikoresho cyitwa GoGirl, cyakozwe mu buryo bujyanye n’imiterere y’umubiri w’umugore ku buryo ashobora kwihagarika ahagaze, atabanje kwicara ku musarani.

Umunyamakuru n’umwanditsi Alison Freer yavuze ko ku ikubitiro yabonye GoGirl nk’impano isekeje yahawe n’uwo bakoranaga mu ruganda rwa sinema. Icyakora, nyuma yo kuyigerageza, yaje gusanga ari igikoresho cyamubereye ingirakamaro, bituma ahora agitwaza aho agiye hose.

Yasobanuye ko cyamufashaga cyane igihe yabaga ari mu ngendo, mu ndege, mu bikorwa byo gutembera cyangwa ageze mu bwiherero budasukuye, aho byamurindaga gukenera kwicara ku musarani.

Mu kuyikoresha, GoGirl ishyirwa neza ku gice cyagenewe kunyuramo inkari kugira ngo zisohoke neza zitamenetse. Abakiyigura bwa mbere bagirwa inama yo kubanza kuyimenyereza mu rugo mbere yo kuyijyana mu rugendo cyangwa kuyikoresha ahandi.

Iyo umuntu amaze kuyikoresha, asabwa kuyisukura n’amazi meza, akayihanagura cyangwa akayireka ikuma mbere yo kuyibika. Nyuma yo kuyikoresha inshuro nyinshi, ishobora no kozwa n’isabune kugira ngo ikomeze kugira isuku.

Inzobere mu buzima zigaragaza ko nubwo GoGirl ishobora koroshya ubuzima mu bihe bimwe na bimwe, gukomeza kubahiriza isuku no gukaraba intoki neza nyuma yo kwihagarika bikiri ingenzi mu kwirinda indwara zishobora gukwirakwira binyuze mu bwiherero budasukuye.

Muri iki gihe, GoGirl ikomeje kwamamara mu bihugu bitandukanye, aho ikoreshwa n’abagore bakora ingendo ndende, abakunda ibikorwa byo mu gasozi ndetse n’abifuza kwirinda gukoresha ubwiherero butujuje ibisabwa mu isuku.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa