skol
fortebet

Kwigana uko Cristiano Ronaldo yishimira igitego byamuviriyemo akaga gakomeye

Yanditswe: Saturday 01, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubwo umufana yagerageza kwigana uko Cristiano Ronaldo yishimira igitego mu buryo buzwi cyane nka SIUUU,yahuye n’uruva gusenya avunika ukuguru ajyanwa mu bitaro
Uyu mukunzi wa Cristiano Ronaldo yagerageje kwishimira igitego yari amaze gutsinda nkawe birangira ajyanywe mu bitaro.
Uyu munyabigwi wa Manchester United na Portugal yishimiye byinshi mu bitego 800 yatsinze asimbuka agatandukanya amaboko- ariko ntabwo buri wese afite ibisabwa kugira ngo abyigane.
Mu mashusho yakwirakwijwe cyane, (...)

Mu mashusho yakwirakwijwe cyane, yerekanye uyu mugabo yishimira igitego yari amaze gutsinda kuri penaliti mu buryo nk’ubwa Cristiano Ronaldo,agwa nabi ivi rye ry’ibumoso rirangirika cyane.Ishuti ze zitahise zimenya ibyabaye zamwegereye zisakuza ngo SIUUU.

Uyu mugabo yahise ajyanwa mu bitaro aho amashusho yagaragaje inshuti ze ebyiri zimusunika yicaye mu kagare k’abamugaye.

Uyu mugabo yanyujijwe mu cyuma [X-ray] yambaye imyenda yo gukinana gusa ategereje ibisubizo muri yagaragaye arya pizza.

Iyi videwo y’amasegonda 26 imaze gukundwa n’abantu barenga 44.000 ndetse n’abandi hafi 6.000 bamaze kuyisangiza abandi kuva yatangazwa bwa mbere muri Werurwe.Imaze kurebwa n’abantu miliyoni 7.1.

Ibitekerezo

  • Uwo mufana ni ipanji yijyendera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa