skol
fortebet

Leta y’ u Bushinwa yafunze ikigo kigishaga abagore kubaha abagabo

Yanditswe: Tuesday 05, Dec 2017

Sponsored Ad

Abayobozi bo mu Bushinwa bafunze ikigo kigishaga abagore kubaha abagabo no gutegekwa nabo.
Ibiro bishinzwe uburezi mu Bushinwa biravuga ko icyo kigo cyavugaga ko kigisha amahame gakondo kitakurikizaga amahame mbonezamubano igihugu kigenderaho.
Amashusho ya video kuri interineti yerekanye abarimu bavuga amagambo arwanya uburinganire bushingiye ku gitsina mu gihe zimwe mu nama zahabwaga abagore harimo kutitabara igihe bakubiswe n’abagabo babo.
Ibigo nk’ibi byariyongereye cyane mu Bushinwa mu (...)

Sponsored Ad

Abayobozi bo mu Bushinwa bafunze ikigo kigishaga abagore kubaha abagabo no gutegekwa nabo.

Ibiro bishinzwe uburezi mu Bushinwa biravuga ko icyo kigo cyavugaga ko kigisha amahame gakondo kitakurikizaga amahame mbonezamubano igihugu kigenderaho.

Amashusho ya video kuri interineti yerekanye abarimu bavuga amagambo arwanya uburinganire bushingiye ku gitsina mu gihe zimwe mu nama zahabwaga abagore harimo kutitabara igihe bakubiswe n’abagabo babo.

Ibigo nk’ibi byariyongereye cyane mu Bushinwa mu myaka ishize.

Video yashyizwe kuri interinet n’urubuga rwa Video Pear yerekana abarimu bo ku ishuri rya Fushun School of Traditional Culture babwira abagore ko batagomba kwirushya bashaka akazi.

Basaba abagore kubaha nta gushidikanya, abagabo babo n’abahungu babo.

Abo barimu kandi baboneka baburira abagore ngo iyo umugore agiranye imibonano mpuzabitsina n’abagabo barenze batatu, intanga zihinduka uburozi bushobora kumwica.

Iyo video kandi yerekana abagore bakora imirimo yo mu rugo nko gukubura no gusukura imisarane bakoresheje intoki.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa