skol

Mali: Umugore yabyaye abana 9 icyarimwe

Yanditswe: Wednesday 05, May 2021

Umugore wo muri Mali w’imyaka 25, yaraye abyaye abana icyenda, kimwe mu bintu by’imbonekarimwe mu buzima bw’abantu.
Halima Cissé w’imyaka 25 yabyaye ejo ku wa kabiri abakobwa batanu n’abahungu bane mu bitaro byo muri Maroc aho yari asanzwe arwarijwe, nk’uko bivugwa na Minisitiri w’Ubuzima muri Mali, Fanta Siby.
Yabyaye abo bana bose abanje kubagwa.
Ibipimo bya échographie yafashwe muri Mali no muri Maroc byerekanaga ko madamu Cissé yari kubyara abana barindwi, ibyuma bikaba (…)

Umugore wo muri Mali w’imyaka 25, yaraye abyaye abana icyenda, kimwe mu bintu by’imbonekarimwe mu buzima bw’abantu.

Halima Cissé w’imyaka 25 yabyaye ejo ku wa kabiri abakobwa batanu n’abahungu bane mu bitaro byo muri Maroc aho yari asanzwe arwarijwe, nk’uko bivugwa na Minisitiri w’Ubuzima muri Mali, Fanta Siby.

Yabyaye abo bana bose abanje kubagwa.

Ibipimo bya échographie yafashwe muri Mali no muri Maroc byerekanaga ko madamu Cissé yari kubyara abana barindwi, ibyuma bikaba bitarashoboye kubona abandi bana babiri.

Ejo ku wa kabiri, Muganga Siby yavuze ko aba bana na nyina "bameze neza". Ariko bazasubira mu rugo nyuma y’ibyumweru bitari bike.

Yashimiye cyane abaganga ba Mali na Maroc "berekanye ubuhanga budasanzwe maze uyu mubyeyi agashobora kwibaruka aba bana".

Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko inda ya madamu Cissé yatangaje cyane icyo gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afrika n’abategetsi bacyo -byatumye igihe cyose hari akabazo aba bategetsi bahita bihutira kumujyana muri Maroc.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima muri Maroc, Rachid Koudhari, yabwiye AFP ko atari yiteze ko hari umuntu ushobora kubyara abana benshi nk’abo mu gihugu.

BBC

Ibitekerezo

  • Nibyiza Uwiteka azabahire babeho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa