Martha Lillard wo muri Oklahoma, wari uzwi nk’umurwayi wa nyuma w’imbasa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wari ukibeshwaho n’imashini yitwa iron lung, yapfuye afite imyaka 78.
Iron lung ni imashini ya kera yafashaga umuntu guhumeka, cyane cyane abarwayi b’imbasa babaga baragize ubumuga bw’imikaya ifasha ibihaha gukora.
Umurwayi yaryamaga mu cyuma kinini kimeze nk’umutemeri, umutwe uri hanze, hanyuma iyo mashini igahinduranya umuvuduko w’umwuka. Iyo umwuka wagabanukaga, igituza cyarabumbukaga, umwuka ukinjira mu bihaha; iyo wiyongeraga, igituza kikiyegeranya, umwuka ugasohoka. Mu buryo bworoshye, ni imashini yafashaga umuntu guhumeka igihe umubiri we utabashaga kubikora neza.
Lillard yafashwe n’imbasa afite imyaka itanu mu 1953, imyaka ibiri mbere y’uko urukingo rwa mbere rw’imbasa rutangira gutangwa muri Amerika. Yavuze ko yatangiye yumva ijosi rimubabaza cyane, nyuma y’iminsi ine ata ubwenge, ntiyabasha guhumeka cyangwa kunyeganyeza amaboko n’amaguru.
Yamaze amezi atandatu mu bitaro, menshi muri yo ari muri iyo mashini. Nubwo yaje kongera kugenda, ukuboko kwe kw’iburyo kwakomeje kugira ubumuga, kandi ibihaha bye byakoraga munsi ya 25%.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *