skol
fortebet

Melinda wahoze ari umugore wa Bill Gates yabonye undi mugabo

Yanditswe: Thursday 10, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari umugore wa Bill Gates,Melinda yashatse undi mugabo mushya nyuma yo gutandukana n’uyu muherwe wigeze kuba uwa mbere ku isi.
Umwe mu bagore bakize ku isi, Melinda Gates ntakiri ku isokokuko yinjiye mu rukundo n’umugabo mushya.
Nkuko TMZ ibivuga, Melinda Gates amaze amezi make akundana na Jon Du Pre. Umugabo mushya wa Melinda Gate yahoze ari umunyamakuru kandi yigaragaza nk’inzobere mu itumanaho.
Nk’uko amakuru abigaragaza, Jon Du Pre afite uburambe bw’imyaka 35 mu gutangaza amakuru, (...)

Sponsored Ad

Uwahoze ari umugore wa Bill Gates,Melinda yashatse undi mugabo mushya nyuma yo gutandukana n’uyu muherwe wigeze kuba uwa mbere ku isi.

Umwe mu bagore bakize ku isi, Melinda Gates ntakiri ku isokokuko yinjiye mu rukundo n’umugabo mushya.

Nkuko TMZ ibivuga, Melinda Gates amaze amezi make akundana na Jon Du Pre. Umugabo mushya wa Melinda Gate yahoze ari umunyamakuru kandi yigaragaza nk’inzobere mu itumanaho.

Nk’uko amakuru abigaragaza, Jon Du Pre afite uburambe bw’imyaka 35 mu gutangaza amakuru, kwandika, gutunganya amashusho, kuvugira mu ruhame n’ibindi. Yari umunyamakuru wa TV kuri Fox News Channel mu mpera ya za 90 no mu ntangiriro ya 2000. Nubwo imyaka ye itazwi, bivugwa ko Jon afite imyaka 60.

Uyu mugabo yahawe ibihembo bya Emmy nibya Golden Mic,bitangwa na Associated Press.

Uyu mugabo kandi si umunyamakuru gusa ahubwo anandika ibitabo aho yanditse icyitwa The Prodigal Father – A True Story of Tragedy, Survival, and Reconciliation in an American Family yasohoye muri 2000.

Melinda na Bill Gates bahawe ubutane bwabo muri Kanama uyu mwaka nyuma yuko bari babusabye muri Gicurasi nyuma y’imyaka 27 bari bamaze bashakanye.

Mu rwego rwo gukemura ibibazo by’ubutane, Melinda ngo yakiriye miliyari zisaga 65 z’amadolari y’Amerika.

Umunsi yasabye ubutane, Bill Gates yahaye Melinda imigabane ifite agaciro ka miliyari 2 z’amadolari, maze bukeye, amuha n’imigabane ya miliyoni 25 z’amadolari mu ruganda rwa Coca-Cola,muri Mexico.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa