skol
Kigali

Menya ibintu 6 abagore baba bashaka ku bagabo babo mbere na nyuma yuko babana

Ubuzima   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 22 September 2021

N’ubwo buri muntu muri rusange aba ateye ukwe noneho by’umwihariko abagore n’abakobwa nabo bakaba baba batandukanye mu mico, imyitwarire, mu byo bakunda n’ibindi nk’ibyo, byanze bikunze hari bimwe mu byo abagore bose bifuza ku bagabo babo mbere na nyuma y’uko bashakana.


Kimwe n’abasore cyangwa abagabo, abakobwa cyangwa abagore nabo baba bafite ibintu bifuza ku bagabo bashatse cyangwa ku basore bakundana.

Bimwe muri byo ni ibi bikurikira :

1. Kumuganiriza mu mvugo nziza :

Igitsina gore cyangwa se abagore muri rusange ni abantu bakunda kwitabwaho no kubwirwa neza buri gihe. Umukobwa rero iyo arimo kurambagizwa akunda umusore umubyinirira, umubwira amagambo meza atuma yiyumvamo ubwuzu n’urukundo, akamuganiriza amubwira icyo amukundira n’icyo yamukundiye, zimwe mu ngingo z’umubiri we akunda n’ibindi.

Iyo anageze igihe cyo kurushinga rero aba yumva umugabo we agomba gukomeza akabikora uko, akirinda icyo ari cyo cyose gishobora kumuhutaza kabone n’iyo yaba ari mu makosa, umugore aba yifuza ko wamukosora umubwira neza.

2. Kumwambika neza :

Muri kamere y’abagore bahora bashaka gusa neza, kwambara neza, ni ukuvuga imyenda ijyanye n’igihe, bakanisiga bagacya. Iyo umugore ashatse umugabo rero aba yumva agomba kumurimbisha akamwambika imyenda myiza izamuhesha icyubahiro aho azajya anyura hose. Iyo rero umukobwa akiri mu gihe cyo kurambagizwa yishimira umusore umuzirikana rimwe na rimwe akamuha impano y’imyambaro myiza by’umwihariko ijyanye n’uko ateye.

Iyo amaze gushaka rero kenshi na kenshi aba yumva byabaye inshingano z’umugabo ko agomba kumwambika neza. Abagore b’abanyarwandakazi bakunda ko abagabo babo babagurira imyenda yiyubashye nk’ibitenge , amabubu, inkweto, isakoshi n’utundi tuntu duto duto tubashimisha turimo isaha , inigi , amaherena n’ibindi.

3. Kwihangana no gutanga imbabazi :

Umugore ahora yifuza umugabo uzamwihanganira igihe cyose cyane cyane mu gihe yagize intege nke, ndetse akanamubabarira igihe ya kosheje. Nta mugore ukunda umugabo uhora umucyurira cyangwa umuhoza ku nkeke z’ibintu atatunganyije neza, ahubwo akunda wa wundi umuhora hafi kandi agahora yiteguye kumubabarira no kumwihanganira muri byose.

4. Kumukunda no kumwitaho nka mbere :

Abagore cyangwa abakobwa bakunda abagabo badacika intege mu rukundo ; ni ukuvuga umugabo cyangwa umusore uhora ubereka urukundo, atari umukunda mu minsi ya mbere yamara gufatisha agaterera iyo. Abagore bifuza ko abagabo babo bahora babereka urukundo amanywa n’ijoro, mbese bakunda kubona urukundo rukura aho gusubira inyuma.

5. Kumwita akazina keza :

Iyo umukobwa cyangwa umugore amaze kwinjira mu rukundo neza neza aba yifuza ko umusore bakundana cyagwa umugabo we amuhindurira izina ; akamwita akazina k’urukundo mu rwego rwo ku mutetesha no kumubyinirira.

Iyo rero umukobwa cyangwa se umugore afite akazina yiswe n’umukunzi we aba yumva akunzwe ndetse nta n’undi umuntu umurusha gukundwa. Ariko ikimushimisha kurushaho ni uko aka kazina agahamagarwa igihe bari ahandi hantu cyangwa bari mu bantu benshi.

6. Kumutembereza :

Abakobwa kimwe n’abagore bakunda gusohoka, ibi rero bituma bakunda umusore cyangwa umugabo ubasohokana. Umugore aba yifuza ko umugabo we amuhindurira uburyo babanamo, atari ukwirirwa mu rugo cyangwa kwirirwa mu byo bamenyereye byo kujya ku kazi no kugaruka mu rugo gusa.

Aba yifuza ko rimwe na rimwe mu bihe by’ikiruhuko batakoze, anyuzamo akamusohokana cyangwa bagira ikiruhuko cy’akazi bombi bagafata urugendo bakajya kuruhukira ahatari aho basanzwe bamenyereye.

Ibi rero bituma urukundo rukura kandi bikagaragariza umugore ko yitaweho. Kandi ibi ntibivuga ko ari ugukunda ibintu kuko hari n’umukobwa cyangwa umugore uba wifitiye amafaranga ye ariko akumva byaba akarusho umukunzi we afashe icyemezo
cyo kumusohokana kabone n’iyo umukobwa cyangwa umugore ari we wakwishyura !

Refe:bonobology.com

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umusaza w’imyaka 61 yateye inda umwana w’umukobwa w’imyaka 11, ababyeyi be...

Umukobwa w’imyaka 11 yatewe inda n’umusaza w’imyaka 61 muri Bolivia.birakaza...
28 October 2021 0

Nigeria: Umusore wigurishaga kubera ubukene yafashwe arafungwa

Polisi ya kisilamu muri leta ya Kano izwi nka Hisbah yataye muri yombi...
28 October 2021 0

Umusirikare yakubise umuforomokazi amuvuna ukuguru kubera ibyo yari...

Umusirikare utaramenyekana ukomoka muri Batayo 22 y’ingabo za Nigeria, Sobi...
27 October 2021 0

Umukobwa yahishuye uko yabuze umugabo kubera imihanda mibi y’iwabo

Umugore wo muri Ghana yahishuye ko adashobora kubona umugabo kubera...
27 October 2021 0

Umuherwe yakoze agashya ahera impano y’imodoka ihenze cyane umuhungu we...

Umuherwe yakoze agashya ubwo yatunguraga umwana we w’umuhungu uherutse...
27 October 2021 0

Menya ibintu 7 biza ku isonga umukobwa yitaho kureba ko ufite igihe abona...

Iyo umusore yegereye umukobwa bigaragara ko ashaka kumutereta cyangwa...
27 October 2021 0